YEZU ADUKIZA ICYAHA CYADUCIYEMO IBICE



 

AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA GATANU W'ICYUMWERU CYA V GISANZWE, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 13/02/2026).


Abatagatifu: Beyatirisi wa Ornasiyu, Yordani wa Sagisi, Poliyogoti, Pawulo Liyu Hanzuwo.

 

ISOMO RYA MBERE.

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami(1 Bami 11, 29-32; 12, 19).

 

Ku ngoma y’umwami Salomoni, Yerobowamu yari umutware w’abanyamirimo mu muryango wa Efurayimu n’uwa Manase. 11,29Igihe Yerobowamu yari avuye i Yeruzalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Silo yamusanze mu nzira; bombi bari bonyine ku gasozi, Ahiya yiteye igishura gishya. 30 Ahiya yiyambura cya gishura gishya yari yambaye, agicamo ibitambaro cumi na bibiri. 31 Hanyuma abwira Yerobowamu ati « Fata ibitambaro cumi, kuko Uhoraho, Imana ya Israheli yavuze ati “Dore ngiye kunyaga Salomoni Ubwami mbuguhemo imiryango cumi. 32N’umuryango umwe azasigarana bizaba bitewe n’uko nzaba ngiriye umugaragu wanjye Dawudi, n’umurwa wa Yeruzalemu nitoranyirije mu miryango yose ya lsraheli. » 12,19lsraheli yose igandira ityo inzu ya Dawudi kugeza n’ubu.

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana. 

 

ZABURI


Zab 81(80), 10-11ab, 12-13, 14-15).

 

Inyikirizo: Dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho, Imana yacu.


« lwawe ntih akabe imana yindi,

ntugapfukamire imana y’inyamahanga!

Ndi Uhoraho, Imana yawe,

yakuvanye mu gihugu cya Misiri.

 

« Nyamara umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye,

kandi Israheli ntiyanyumvira;

nuko mbarekera ubugundire bw’umutima wabo,

ngo bikurikirire ibyifuzo byabo.


«Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga!

Iyaba lsraheli yagenderaga mu nzira zanjye,

mu kanya gato nakubita abanzi bayo,

ngacyamurira ikiganza kubayirwanya! »

 

IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 51(50). 17.

 

Alleluya Alleluya.


Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.


Alleluya.

 

IVANJILI NTAGATIFU.

 

Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 7, 31-37).

 

Muri icyo gihe, 31Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka ku nyanja ya Galileya yerekeje kuri Dekapoli. 32Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. 33 Amuvana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi. 34Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati «Efata», bikavuga ngo«Zibuka». 35Ako kanya amatwi arazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka maze atangira kuvuga neza. 36Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza akaba ari ko barushaho kubyamamaza. 37Bagatangara cyane bakavuga bati " Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n'ibiragi bivuga.»

 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

 

*************


INYIGISHO

 

Yezu Kristu akuzwe!

 

Nyagasani Yezu wapfuye akazuka aduhingutseho none mu ijambo rye, ngo akomeze adutagatifuze. 

 

Mu isomo rya mbere, Nyagasani Yezu aratwereka ingaruka z’icyaha: amacakubiri, guca abantu mo ibice. Nyuma y’icyaha cya Salomoni, Israheli yose yagandiye ityo inzu ya Dawudi, maze mwene Salomoni asigarana agace karimo Yeruzalemu gusa.

 

Ku rundi ruhande mu Ivanjili, Nyagasani Yezu aratwereka ko aho ahingutse ahazana ubuzima busendereye. Nyagasani  Yezu Kristu, ashobora gukiriza kure cyangwa hafi, bitewe n’uko yabishatse. Hari uburyo adukirizamo turi kure, hari n’uburyo adukirizamo agombye kubanza kudukoraho, natwe tukareka akadukoraho, tukakira urukundo rwe, tukumva impumuro y’urukundo rwe, akaduhuhamo ubuzima. Abahuye na Yezu bagira ubuzima. Yezu Kristu ni Inzira Ukuri n’Ubugingo  (Yh14, 6)

 

Nta gushidikanya rero, zimwe mu mbuto z’icyaha ni uguca abantu mo ibice.  Bamwe bagaca hariya abandi bagaca hariya. Bamwe bagasigara bavuga bati “Aho yaca nahanyuza umuriro!” Abandi bagasigara bavumirana ku gahera. Icyaha kiba cyahageze. Icyaha gica abantu mo ibice. Usibye n’abantu, n’igihugu ubwacyo ndetse n’isi yose.

 

Ububasha bwo guteranya abantu icyaha kifitemo, ni Sekibi ubukoresha mu biganza bye. Igihe cyose dukinguriye icyaha, tuba dukinguriye n’amacakubiri muri twebwe ubwacu no mu bacu. 

 

Ariko tekereza, kugira ngo wowe ubwawe ukore ikintu uzi neza ko wagikoze; hanyuma nibakubaza bati “ Ese wakoze ibi?” Uti “Reka da! Jyewe?” Ibyo byitwa iki se? Kwihakana ubwawe. Wiciyemo ibice, ku buryo wakwemera ukanituka, ukanivuma! Bakubwira bati “ Ngaho reka dutuke uwo wakoze ibyo ngibyo, ibitutsi ubwabyo bikakuva mu kanwa, utuka uwo muntu, kandi uwo muntu ari wowe! Icyaha cyaguciyemo ibice, cyagusatuye! Umuntu akihakana ibyo yakoze amanywa ava cyangwa ninjoro! Ubuzima bwe akabusatagura kubera icyaha. Umuntu akihakana uwo yabyaye kubera icyaha! Bati “ Ese iyi nda ni wowe wayimuteye?” Ngo “ Reka! Jyewe? Twahuriye he?”

 

 Ibyo ngibyo byabayeho mu mateka. Kwihakana ubuzima bwawe ubwabwo, kubera icyaha; icyaha kikagusatagura kigucagaguramo ibice! 

Akaboko ukajugunya iriya: “ Umuntu wakoze hariya si jye?” 

Akaguru ugakuraho:” Jyewe nigeze mpakandagira!” 

Ururimi ukaruca:” Ibyo sinigeze mbivuga!” 

Ubwenge ukabwikuramo: “ibyo sinigeze nanabitekereza!” n’ibindi byose tutiriwe tuvuga byose ugacagagura! Uti “Uwo si jye wamuteye inda!” ubwo nyine ibyo uba uciye urabizi. Nuko. 

 

Nyagasani Yezu Kristu rero iyo duhuye na We, ubuzima bwacu arabwunga. Nko muri Penetensiya umuntu arimo kugarura ka kaboko, bwa bwenge abusubiza mu mwanya wabwo, ati “Ni jye wabikoze huuum!” ka kaboko kakagaruka ati” Kaboko kanjye, noneho ndakwemeye! Bya bitekerezo ni ibyanjye, ya magambo ni ayanjye” nawe rurimi garuka! Guhurira na Yezu muri Penetensiya, aho nabigereranya na kuriya Yezu acira kuri uriya muntu, arimo amuvura amukiza. Hari ahantu hakomeye umuntu yemera nyine nk’aho rwose abantu baguciriyeho. Ariko ayo macandwe akaba ari yo muti. 

 

Muri penetensiya, akenshi hari igihe abantu rwose bahahunga burundu kubera nyine uko kwihakana ibyo wowe ubwawe wagiye ukora, kwihakana ubuzima bwawe bwite. Icyaha cyaragucagaguyemo ibice. Igihe rero ugarutse imbere ya Yezu Kristu wemeye gushyira ubuzima bwawe mu kuri, Yezu Kristu na We arakunga, ururimi rwawe akarugobotora, amatwi yawe akongera akumva. Kuko iyo umuntu ari mu byaha nyine amatwi arafunga. Hakaba ibintu udashobora kumva, kubera ko nyine iyo akenshi batangiye kubivuga, ni nko kugukora mu gisebe. 

 

Nta muntu wemera gukorwa mu gisebe, igihe cyose agifite imbaraga zo kuba yahunga. Uburyo rero umuntu ufite igisebe ahunga: ushobora kuba urimo kuvugira aha ngaha, uvuga ibyo akora, we ntiyigere abyumva. Amatwi agasa n’ayishyizeho urugi agakinga. Kubera ko ibyo bintu arabikora kandi ntashaka kubireka. Roho mbi zaramusabitse, zimugira inturo yazo. Ku buryo nta (…) iryo jambo ntibakeneye kuryumva abo ngabo bamubamo!

 

Nyagasani Yezu Kristu rero yakoze kuri uriya amatwi arayafungura, ururimi ruragobodoka, nuko asubirana ubuzima. 

 

Hari abantu bafunzwe akanwa n’ibyaha bakoze. Adashobora kubumbura akanwa ngo avuge ati” Jyewe, na(…), na(…)” reka da! Ururmi rwe rufashwe n’abo ngabo nyine; n’izo roho mbi ziba zaramukoresheje ibyo byose. Ntashobora kurunyeganyeza ngo avuge ati”Narasambanye.” Ashwi, “Nakuyemo inda! “ Eee! have have have! ibyo ntibivugwa! Ugasanga umuntu nyine ni ibyo, ibyaha bye yaracecetse! Yewe weee!

 

Rero hari igihe umuntu yigishwa, Yezu Kristu agakora ibitangaza mu buzima bwe, akanyeganyeza ubuzima bwe, imbaraga z’ijuru zikanyeganyeza uwo muntu kugeza igihe ashobora kwikomanga ku gatuza ati” Nanjye biriya narabikoze! Ibyo byo gukuramo amada umuntu abishaka, jye nakuyemo nyinshi sinibuka n’umubare.”

 

Iyo Sekibi nyine umaze igihe ukora ibyaha ugeraho n’umubare ukawibagirwa. Nk’uko hari abantu batibuka amazina y’abo bagiye basambana, nk’uko hari abasambana n’abantu batanazi. Umuntu nyine aba yarabaye nk’agacucu ka Shitani. 

 

Uko umuntu agenda igicucu cye kimukurikiye aho agiye hose, n’umuntu agera aho hamwe na Sekibi bakamera gutyo. Icyo Sekibi ishatse cyose ikakigukoresha. Kubera ko wayiyobotse, maze na yo ikakuyora, ikakudanangira mu biganza byayo. 

 

Nyagasani Yezu Kristu rero iyo ahingutse, nk’aho ngaho muri Penetensiya, ukemera ko Yezu agukoraho, ukemera ko iryo jambo rikwinjiramo(…)! kubera ko hari abantu badashobora no kumva inyigisho kubera ubwoba bwazo. “ Yewe, jyewe biriya sinabitega amatwi!” Ntashaka ko hari umukora ku gisebe; nyamara ni yo nzira yo kugira ngo icyo gisebe gikire. Nta gisebe gikira kidakozweho. Aho wajya hose kukivuza, uzabaze.

 

Nyagasani Yezu Kristu rero ijambo rye riratyaye. Riza rije gutanga ubuzima. Yezu Kristu kuko ni muzima. Yezu Kristu ni Nyagasani! Yakoze kuri uriya amuha kongera kumva. Nawe emera Yezu agukoreho uyu munsi. Emera uvuge ibyo utigeze uvuga muri Penetensiya. Emera ureke ibyo wumvaga ko kubireka bidashoboka, kubera ko wahamagaye Yezu ukamutabaza, ukumva ko imbaraga ze zifite ububasha bwo kukubohora. 


Ngwino Roho Mutagatifu.

Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.

Bikira Mariya Mwamikazi wa Kalumeri udusabire.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!


Yezu ndakwizera!

 

Padre JEREMIE HABYARIMANA

Post a Comment

0 Comments