*YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA YATSINZE IKINYOMA N’UBUCAKARA BW’IBICERI.*
*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA MBERE W'ICYUMWERU CYA I CYA PASIKA, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 06/04/2026).*
*Umutagatifu: Mariselini wa Karitaje.*
*ISOMO RYA MBERE.*
*Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa(Intu 2, 14.22b-33).*
Ku munsi wa Pentekositi, Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. Yemwe Bayisraheli ni mutege amatwi amagambo yanjye: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana. Koko kandi, Dawudi yavuze ibimwerekeyeho ati ‘Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema, kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana. Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo, n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe, byongeye kandi nzaruhukana icyizere, kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu, kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke. Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo, unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’ Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ‘Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo. Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva.”
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 16(15), 1-2a.5, 7-8, 9-10, 2b.11.*
*Inyikirizo: Nyagasani, wamenyesheje inzira y'ubugingo.*
Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.
Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye.
Nta mahirwe yandi nagira atari wowe.
Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,
uko nzamera ni wowe ukuzi. »
Ndashimira Uhoraho ungira inama,
ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.
Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,
ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.
Ni cyo gituma urnutima wanjye unezerewe,
amagara yanjye akamererwa neza,
n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze;
kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,
kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.
Nta mahirwe yandi nagira atari wowe!
Uzamenyesha inzira y’ubugingo;
hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,
iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira.
*IVANJILI NTAGATIFU.*
*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 28, 8-15).*
Ubwo abagore bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bihutira kubwira abigishwa be iyo nkuru. Ni bwo Yezu ahuye na bo ati «Nimugire amahoro!» Baramwegera, bahobera ibirenge bye, bamupfukamye imbere. Nuko Yezu arababwira ati «Mwitinya! Ahubwo nimugende mubwire abavandimwe banjye bajye mu Galileya; ni ho bazambonera.» Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu bazamu baza mu murwa kumenyesha abatware b’abaherezabitambo ibyari byabaye byose. Ni bwo bateraniye hamwe n’abakuru b’umuryango; nuko bajya inama; baha abo basirikare amafaranga menshi, babihanangiriza bati «Muvuge ko abigishwa be baje nijoro, bakiba umurambo we musinziriye.’ Umutware w’igihugu nabyumva, tuzamugusha neza, maze tubarinde impagarara.» Bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko bari babwirijwe. Nuko iyo nkuru yogera mu Bayahudi kugeza na n’ubu.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
************************************
*INYIGISHO*
Yezu Kristu akuzwe!
Mu byishimo byinshi, dukomeje guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Uwo munsi mukuru kubera uburemere bwawo ukaba uhimbazwa, mu gihe cy’iminsi umunani ku buryo bwihariye, ku buryo budasanzwe. Ariko noneho Pasika cyangwa se igihe cya Pasika kigakomeza mu gihe cy’iminsi mirongo itanu. Guhera ku italiki 27 Werurwe, kugeza ku itariki 15 Gicuransi, icyo gihe cyose cy’iminsi mirongo itanu, ni igihe cya Pasika. Igihe Kiliziya yose isabagizwa n’ibyishimo kubera Yezu Kristu wapfuye akazuka ni muzima. Yezu Kristu ni muzima yatsinze urupfu. Ariko ibyo byishimo nti bibe gusa ko Yezu Kristu yazutse, ahubwo ko yatuzuye na twe. Bityo muri We tukaba twaratsinze urupfu tukaba turi bazima.
Icyo gihe rero cy’ibyumweru ugabanyije iminsi mirongo itanu, mu by’ukuri ni ibyumweru nk’igihe cy’iminsi irindwi, ibyumweru birindwi. Ariko tubaze ibyumweru nk’umunsi nyine, ku cyumweru, igihe cya Pasika harimo ibyumweru (umunsi witwa icyumweru) inshuro umunani. Ni ukubara: ku munsi nyine wa Pasika ni icyumweru cya mbere cya Pasika, icyumweru cya kabiri cya Pasika; ku cyumweru gitaha, ari na cyo cyaje kwitwa icy’impuhwe z’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Hanyuma bigakomeza kuzagera ku cyumweru cya 7 cya Pasika, ari ho mu bihugu bimwe bahimbaza Asensiyo, Iyo itahimbajwe ku wa kane ubanziriza icyo cyumweru, hanyuma ku cyumweru cya 8 cya Pasika niba twabivuga gutyo, tugahimbaza Roho Mutagatifu.
Ubu rero, uko twavugaga ko mu gisibo, igisibo ari nk’umuheto ufoye, (mbese werekera kuri Pasika) ni nako n’igihe cya Pasika ari umuheto ufoye werekeza kuri Pentekositi, kubera ko uwo Roho Mutagatifu, Uwo Roho bavuga mu isomo ry’uyu munsi, Yezu Kristu yasendereye na We akamusendereza ku bamwemera, kuri uyu munsi kandi dusoma isomo ryo ku munsi wa Pentekositi Petero avuga ijambo, uwo Roho Mutagatifu ni we uduha ukwemera. Akaduha kwemera ko Yezu Kristu yazutse kandi akaduha kumuvuga, akaduha kumwamamaza, agahindura ubuzima bwacu. Akaduha ubuzima bushya. Mbese twavuga tuti « Yezu Kristu akamutereka muri twe. » Ubuzima bwacu akabugira we. Yezu Kristu akabaho muri twe kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu. Uwo Roho akatugira abana ba Data Se wa Yezu Kristu. Ku buryo na twe dushobora kumubwira tuti « Papa! Papa! Papa!»
Uwo Roho Mutagatifu rero ni ukumwitegura. Iki gihe cya Pasika tukazagenda tumugana. Kugira ngo arusheho kutugira abahamya b’ukuri ba Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, abahamya b’ukuri ba Yezu Kristu wapfuye akazuka. Nk’uko Petero nyine amaze kuzura uwo Roho Mutagatifu nk’uko mu isomo rya mbere twabizirikanye yahagurutse maze akavuga ijambo twumvise! Yuzuye ububasha butyaye bwa Roho Mutagatifu! Nuko Petero ahagararanye na Ba cumi n’umwe arangurura ijwi agira ari “ Bantu bo mu Yudeya, na mwe mwese abatuye i Yeruzalemu, ni mutege amatwi ibi ngibi, kandi mutege amatwi amagambo yange; Yemwe Bayisraheli ni mutege amatwi amagambo yange: Yezu, Yezu w’ i Nazareti (…)” abuzuye Roho Mutagatufu bose bavuga Yezu. Yezu! Bagahamya ko ari muzima mu buzima bwabo, bagahamya ko ari We Nyagasani.
Ni igihe rero cyo kwishimira ko uwo Yezu Kristu yatsinze ari muri twe ari Ubuzima bwacu. Ni ighe cyo kubihimbaza. Ariko cyane cyane ni igihe cyo kumureka akaduhindura. Ubuzima bwacu akabuhindura ikuzo rye, akatugira abe.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!
Koko rero niba tutaretse ngo Yezu Kristu yuzure ubuzima bwacu abuhindure, ntituzigera tuba abahamya be. Ahubwo navuga nti tuzaba ababeshyi be! Nk’uko mu Ivanjli bariya batware b’abaherezabitambo, bariya banyadini ya Israheli bashatse kuburizamo itangazwa ry’izuka rya Yezu Kristu, bakoresheje ikinyoma cyabo, bakoresheje na ruswa. Bakoresheje ruswa! Gukoresha igitugu cy’ifaranga. Igitugu cy’ifranga, kugira ngo unige ukuri!
Ibyo ari byo byose rero ku ruhande rumwe barabishoboye kuko hari ababayobotse icyo kinyoma cyabo bakacyemera, ariko nyamara icyo kinyoma ntabwo cyatsinze muri bose. Icyo kinyoma kandi tugomba kumenya ko kitarangiranye n’icyo gihe. Kuko ushobora kugisanga muri Kiliziya ya none. Igihe cyose tubanze twumve ko aba Yezu Kristu wapfuye akazuka batsinze ikinyoma. Aba Yezu Kristu wapfuye akazuka cyangwa se aba Kristu, cyangwa se abakristu, reka tubivuge byose, batsinze ikinyoma. Aba Yezu Kristu wapfuye akazuka, batsinze ruswa; nti bakoresha ruswa nta n’uyibakoreshaho. Ukwemera kwabo kwatsinze ifranga. Ntibakoreshwa n’ifranga kugira ngo bemere. Abo ni bo bashobora guhagarara nka Petero bakamuhamya bati « Uwo Yezu Kristu ni muzima.» Ni Umukiza kuko yadukijije cyangwa se ari mu kudukuza, akidukiza. Ni Umutegetsi kuko ubuzima bwacu buri mu biganza bye gusa.
Kubera iyo mpamvu rero niba dushaka na twe; twebwe abanyakinyoma, twebwe abaryi ba ruswa, twebwe dukoreshwa n’ifranga aho gukoreshwa n’ukwemera kwacu, niba dushaka koko kuba abahamya ba Yezu Kristu wapfuye akazuka, ibyo bintu tugomba kubireka. Tukareka Yezu Kristu Kuri, Yezu Kristu Bukungu nyakuri bw’abamwemera akayobora ubuzima bwacu. Naho ubundi, tuzahora tubuza isi kumwemera, kubera ko bazajya batubona bakavuba bati « Oya. Iyo Yezu Kristu aba muzima koko, uriya ntaba akora biriya! Iyo Yezu Kristu aba muzima koko, uriya ntaba yitwara kuriya! Oya» Abantu bagahunga Kiliziya kubera twebwe, abantu bakanga kwemera ko Yezu Kristu yapfuye akazuka kubera twebwe. Ni igihe cyo kugira ngo rero, Roho wa Yezu Kristu atugirire impuhwe atuvugurure.
Yezu Kristu wapfuye ukazuka, girira amasengesho ya Bikira Mariya umpindure. Girira amasengesho ya Bikira Mariya uhindure abanyumva. Tureke kubeshya. Tube abakristu b’ukuri. Tube abawe koko, tube abahamya bawe Yezu Kristu wapfuye ukazuka. Yezu, Yezu! Tureke gutwarwa n’ifranga cyangwa gukoreshwa na ryo, cyangwa kugira uwo dutinya kuko arifite, ahubwo abe ari wowe wenyine duha icyubahiro. Wowe wapfuye ukazuka. Wowe Mugenga w’urupfu n’ubugingo.
Nyagasani Yezu, hindura ubuzima bwacu mo abahamya bawe; Abahamya b’ukuri. Roho wa Yezu, dusendere mu izina rya Yezu Kristu.
Roho wa Data, dusendere mu izina rya Yezu Kristu, kubw’amasengesho ya Bikira Mariya uhindure ubuzima bwacu mo Pasika nzima, Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ngwino Roho Mutagatifu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya udusabire kuba abahamya nyabo ba Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Padre JEREMIE HABYARIMANA
🕊️ Tanga Inkunga
0 Comments