AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA GATANDATU W'ICYUMWERU CYA V GISANZWE, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 14/02/2026).
Abatagatifu: Sirilo, Metodi, Valantini.
ISOMO RYA MBERE.
Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy' Abami(1 Bami 12, 26-32; 13, 33-34).
Yerobowamu amaze kuba umwami w’imiryango cumi ya lsraheli, 12,26aribwira ati «Uko mbona ibintu biteye, ubwami bushobora kuzasubira munzu ya Dawudi. 27Aba bantu nibakomeza kuzamuka bajya gutura ibitambo mu Ngoro y'Uhoraho i Yeruzalemu, imitima yabo izagarukira shebuja Robowamu, umwami wa Yuda, maze banyice bisubirire kwa Robowamu, umwami wa Yuda. » 28Umwami Yerobowamu yigira inama akora amashusho abiri y'inyana za zahabu, abwira abantu ati «Mwakabije kuzamuka i Yeruzalemu! None rero Israheli, ngizi imana zawe zagukuye mu gihugu cya Misiri. » 29Ishusho rimwe arishyira i Beteli, irindi arishyira i Dani. 30lbyo ni byo byateye rubanda gucumura: ntibatinyaga no gutambagira kugera i Dani kubera iryo shusho! 31Yerobowamu yubaka amasengero ahirengeye kandi afata abantu muri rubanda rwa giseseka, batari abo mu nzu ya Levi, abagira abaherezabitambo. 32Yerobowamu akoresha umunsi mukuru mu kwezi kwa munani, ku munsi wa cumi n'itanu nk'uko byari bisanzwe muri Yuda, nuko arazamuka ajya ku rutambiro. Abigenza atyo i Beteli, maze ya mashusho y' inyana ayahaturira ibitambo. Ashyira i Beteli abaherezabitambo yari yaratoranyije mumasengero y' ahirengeye.
13,33N'ubwo ibyo byabaye, Yerobowamu ntiyaretse imigenzereze ye mibi. Yakomeje gufata abantu muri rubanda rwa giseseka, abagira abaherezabitambo bo mu masengero y'ahirengeye. Uwashakaga wese yamukoreragaho imihango yo kumugira umuherezabitambo w' ahirengeye.34Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu, bituma isenywa kandi irimburwa ku isi.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
ZABURI
Zab 106(105), 6-7b, 19-20, 21-22.
Inyikirizo: Uhoraho, uratwibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe.
Koko twaracumuye nk'abasekuruza bacu,
twaragomye duteshuka inzira!
Abasekuruza bacu mu Misiri
ntibigeze bumva ibitangaza byawe;
biyibagije impuhwe zawe nyinshi.
Kuri Horebu bacuze inyana,
bapfukama imbere y' icyo cyuma;
Uhoraho, we kuzo ryabo,
bamusimbuza ishusho ry'ikimasa kirisha ubwatsi!
Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,
we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,
ibitangaza mu gihugu cya Kamu,
n'akataraboneka ku nyanja y'Urufunzo.
IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 78(77), 24.
Alleluya Alleluya.
Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu:
abahaza umugati wo mu ijuru.
Alleluya.
IVANJILI NTAGATIFU.
Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 8, 1-10).
1 Muri iyo minsi, hongera kuza imbaga y' abantu badafite ibyo kurya. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati 2« lyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye kandi bakaba badafite ibyo kurya. 3Nimbasezerera batariye baragwa mu nzira, kandi muri bo harimo abaturutse kure. » 4Abigishwa be baramusubiza bati« lmigati ihagije aba bantu bangana batya umuntu yayikura he muri ubu butayu? » 5 Arababaza ati « Mufite imigati ingahe? » Bati « Irindwi. » 6Nuko ategeka rubanda kwicara hasi, maze afata ya migati irindwi, ashimira lmana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be ngo bayibahereze. 7Bayihereza imbaga. Bari bafite n'udufi dukeya; Yezu ashimira Imana, abategeka kutubahereza na two. 8Nuko bararya barahaga. Hanyuma bakoranya ibisate byasigaye, byuzura inkangara ndwi! 9Ubwo kandi bari nk'ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera. 10 Aherako ajya mu bwato hamwe n' abigishwa be, agana mu karere ka Dalimanuta.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
************
INYIGISHO
Yezu Kristu akuzwe!
Nyagasani Yezu wapfuye akazuka aje adusanga mu ijambo rye none, kugira ngo akomeze atwereke impuhwe ze zikiza, zihumuriza zigatanga ubuzima, bityo twirinde kugendera mu rupfu no mu mwijima, ahubwo tumuyoboke We utubeshaho, Yezu!
Mu isomo rya mbere rero, Nyagasani Yezu aratuburira ko hanze y’impuhwe ze, ari urupfu tuba twikururira: uburimbuke, kandi butangirira no muri ubu buzima, icyaha kigenda kiturimbura buhoro buhoro, gihereye mu mizi. Ibyubakwa byose ku cyaha, biba bizarindimuka, kandi bikarindimukana na ba nyirabyo. Icyaha kibyara urupfu.
Nyagasani Yezu Kristu rero, aratwereka nyine mu isomo rya mbere, uburyo uriya mwami yakoze imibare ya kimuntu, maze yiyibagiza Uhoraho wamuhaye ubwo bwami. Aratangira aravuga ati”Aba bantu nibakomeza kujya i Yeruzalemu gusenga Uhoraho, bazisubiraho maze bagarukire umwami wa Yuda -wari ufite icyicaro cye i Yeruzalemu aho bajyaga gusengera- maze jyewe nicwe.
Ubwo iyo sekibi yabibye mu mutima we ubwoba. Ubwoba bwo gutakaza ubuyobozi, bwo gutakaza ubwami bwe. Maze rero kugira ngo ibyo yari afitiye ubwoba bitaba, ashaka igisubizo.
Muri rusange umuntu wese wagize ubwoba kubera ko atinya undi, igisubizo ntabwo ari Yezu ukimuha. Igihe adasenze ngo asabe Yezu gukira ubwo bwoba, igisubizo ni Sekibi ukizana. Uwamubibyemo ubwoba ni na we umuha igisubizo.
Igisubizo rero yabonye ni ugushuka imbaga yajyaga i Yeruzalemu ngo itazasubirayo. Abereka ko ari ugusenga no gusenga. Abashakira imana zo gusenga babonesha amaso yabo zibengerana, zikoze muri zahabu! Ati “ Ngizi imana zanyu!”
Wa mwera uturutse i bukuru rero; abantu bose bayobora abandi bakaba bagomba kwitonda, kubera ko biroroshye kuroha abantu mu kibi iyo ubayobora, iyo ubahagarariye. Abantu bashobora kwanga ikibi kivuye hejuru mu buyobozi, bwaba ubuyobozi busanzwe cyangwa se ubw’amatorero cyangwa ubwa Kiliziya reka tuvuge dutyo, biragoye kugikumira.
Ku buryo umuntu yavuga ati “Iyo Sekibi ubundi ishaka gukora neza imirimo yayo, ifata ubutegetsi.” Iyo Sekibi ishaka ko ukora neza imirimo yayo, niba tubivuze mu yandi magambo, ikoresha abayobozi. Bagafata ibyemezo bibi biyobya abandi, cyangwa se bagatinda gufata ibyemezo igihe byakagombye gufatwa, maze yo ikaba ibonye urubuga rwo gukora ibibi byayo.
Iyo rero noneho yageze mu mutima nk’uko yari yageze muri Yerobowamu, yamuteye ubwoba:” Ubwami bwawe buragiye! Buragiye! Ni akazi kawe! Gira icyo ukora!” Nibwo rero ahanganye n’Uhoraho, ashaka izindi mana maze yikorera ishyano.
Kuko bimwe mu bisubizo nyine by’abantu bafite ubwoba bwo gutakaza ubuyobozi bwabo, bwo gutakaza ubutegetsi bwabo, ubwami bwabo, ingoma yabo, ni uguhangana n’umuremyi. Mu yandi magambo, bo ubwabo bakigira imana. Cyangwa se bakayobya abantu bakora imana: bagahimba ibigirwamana, bagahimba ingirwamadini bakayashyira hariya, kugira ngo abantu bareke gusengera gusenga; gusengera i Yeruzalemu aho bakagombye gusengera.
Ibyo byose rero, umuntu wese ubikora, isomo rya mbere nyine riramubwira amagambo ritanyuze ku ruhande. Uko byagendekeye Yerobowamu, ni nako bizagendekera umuntu wese utumva ko icyo yahawe gikomoka kuri Uhoraho Umuremyi wa byose.
Nyagasani Yezu Ijambo rye riratumurikira uyu munsi ribitwereka: Humura. Niba ibyo wahawe Nyagasani Yezu ashaka ko ubigumana, nta we uzabikwaka. Ariko wishaka kubigumana uhangana na We.
Wikoresha icyaha kugira ngo ugumane ibyo wahawe n’Uhoraho. Wikoresha icyaha kugira ngo wunguke cyangwa se udahomba ibyo utunze niba uri umucuruzi, ibyo ukora byose. Igihe cyose ushyize ikinyoma mu byo ukora, ugashyira amanyanga cyangwa se ubugome, iyo ni ingoma y’umwijima iba izashyira nawe ikakurimbura byanze bikunze.
Nyagasani Yezu rero araje ngo aburire umuntu wese mu byo yahawe gucunga, ngo ubwoba bwo kubitakaza bwoye kuzatuma acumura. Kuko n’ubuzima twahawe Uwabuduhaye araburinda. Ariko iyo Sekibi itubibyemo ubwoba; ati “Bagiye kukuroga! bazaguteza ibintu! Urapfuye, urapfuye, murapfuye!” Kuko Sekibi izi gutera ubwoba cyane ni umwuga wayo. Ubwo rero umuntu akaba arahuruye agiye mu bapfumu, agiye mu barungi, akubise hirya no hino ngo adapfa! Akayoboka Shitani akagenda akayiramya, akayipfukamira, n’ibindi byose akagenda yiroha i kuzimu!
Cyangwa se muri ibyo by’ubucuruzi: umuntu nyine abandi bakamwereka bati “ Erega hari ubundi buryo bwo gukora! mwe se(…)! ibyo by’ubukristu ntabwo bikora mu bucuruzi. Ntuzigera wunguka. Wowe kora gutya na gutya!” Akamwereka inzira z’umwijima: uburyo atanga ruswa, inzira zo gukora forode ibyo byose bakamwigisha, ndetse n’ibyo gusenga shitani. Kugira ngo ibarindire ibintu badahomba, nibiba boye kugira kubafata, n’ibindi byose, nuko.
Ibyo byose ni ingoma z’umwijima. Umuntu wese ubirimo abimenye, ibyo byose bizarindimuka! Bifite igihe bizarangirira. Yezu Kristu ni Urumuri rwirukana umwijima, ubuzima bwawe yarabuguhaye, kandi afite kuburinda.
“Nyagasani Yezu warandemye, uncunguza amaraso yawe, nta kizankoraho. Niba wowe undinze ikiganza cyawe gifite imbaraga kurusha abantu bose.” Nk’uko Yezu Kristu avuga nyine muri Yohani (Yh10, 27-30) aho avuga ati” Intama zanjye zumva ijwi ryanjye; ndazizi na zo zikankurikira. Nziha ubugingo bw’iteka kandi ntiziteze gupfa bibaho. Byongeye kandi, nta n’uzazinkura mu kiganza. Data wazimpaye aruta byose kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. Jye na Data turi umwe.”
Yezu ati” Nta we uzazinkura mu kiganza.” Nta we uzagukoraho niba Yezu akurinze. Ariko niba ushaka kurindwa na shitani, uzatakaza ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri. Ibyawe bizagenda nka Yerobowamu. Nk’uko isomo rirangira rimuvuga nyine bati” Iyo migenzereze ibera icyaha inzu ya Yerobowamu bituma isenywa kandi irimburwa ku isi.”
Nyagasani Yezu rero atugirire impuhwe, igihe cyose tutemera ko afite ububasha bwo kutubeshaho, We Mugati utanga ubugingo nk’uko abigaragaza mu Ivanjili, agaburira abari bamukurikiye bamwirekuriye, basize ibyabo n’ababo bamukurikiye. “Iminsi ibaye itatu bankurikiye, kandi nta byo kurya bafite.” Kuko kumureba ubwabyo, byari bibateye akanyamuneza. Bumvaga batamuva i ruhande! Rwose bamwirekuriye wese bamukurikiye. Nyagasani Yezu na We abagirira impuhwe arabagaburira.
Abakurikiye Yezu Kristu bose batamuryarya, ntibashobora kwicwa n’inzara. Nta we uzabura icyo arya akurikiye Yezu atamuryarya. Ibyo ni uko bimeze. Nk’uko Yezu yarebanye impuhwe bariya, niko Yezu areba umuntu wese umukurikiye atamuryarya, akamushakira umugati wo kurya n’ubwo We ubwe ari Umugati utanga ubugingo buhoraho, ariko ntanayobewe ko imibiri isonza kandi na yo ayitaho, Yezu!
Yezu rero aduhe ukwemera muri We, cyane cyane kumva izo mpuhwe Ze, z’agatangaza zitwitaho igihe cyose. Agirira impuhwe abo bantu, abarebana impuhwe: “ Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye kandi bakaba badafite ibyo kurya!”
Izo mpuhwe za Yezu uyu munsi arazikurebana. Yezu arakuzi, agufitiye impuhwe. Nawe emera kwinjira mu rukundo rwe, impuhwe ze zigutwikire zikurinde ikibi. Ikibi cyose gitwikwe mu buzima bwawe, urukundo rwe rwimikwe agusendereze ibyishimo n’amahoro.
Ngwino Roho Mutagatifu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazaka!
Yezu ndakwizera.
Padre JEREMIE HABYARIMANA

🕊️ Tanga Inkunga
1 Comments
Good
ReplyDelete