YEZU ATUYOBOYE MU IKUZO RYE RY’AGATANGAZA


*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA MBERE W'ICYUMWERU CYA I CY'IGISIBO, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 23/02/2026).*


*Abatagatifu: Polikarpo, Walburga, Romana, Dozita, Lazaro.*


*ISOMO RYA MBERE.*


*Isomo ryo mu gitabo cy’Abalevi(Lev 19, 1-2.11-18).*


Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muzabe intungane, kuko jyewe Uhoraho Imana yanyu ndi intungane. Ntuzibe mugenzi wawe, ntuzamubeshye cyangwa ngo umuhende ubwenge. Ntuzarahize izina ryanjye mu binyoma, kuko waba usuzuguye izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho. Ntuzariganye mugenzi wawe cyangwa ngo umwibe; igihembo azaba yakoreye ntuzakirarane utakimuhaye. Ntuzatuke igipfamatwi cyangwa ngo ushyire umutego imbere y’impumyi. Nugenza utyo, uzaba wubashye Imana yawe. Ndi Uhoraho. Nimuca imanza ntimukaziyobye, ngo mubere umukene cyangwa umukire, ahubwo mujye mukiranura bagenzi banyu mukurikije ubutabera. Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho. Ntuzagirire umutima mubi umuvandimwe wawe, ariko mugenzi wawe nacumura, ntuzatinye kumuhana kugira ngo hato atazavaho agupfana. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe. Ahubwo uzakundemugenzi wawe nkawe ubwawe. Ndi Uhoraho.


Iryo ni Ijambo ry’Imana.


*ZABURI*


*Zab 19(18), 8, 9, 10, 15).*


*Inyikirizo: Amagambo yawe Nyagasani, aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.*


Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri.

Abacisha make akabungura ubwenge.


Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.


Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana,

ni bijye bikunogera, Wowe Uhoraho,

Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!


*IVANJILI NTAGATIFU.*


*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 25, 31-46).*


Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati «Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. lbihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. Nuko rero Umwarni azabwire abari iburyo bwe ati “Nimuze abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa, kuko nashonje mukamfungurira, nagize inyota mumpa icyo kunywa, naje ndi umugenzi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura, nari imbohe muza kundeba.” Nuko intungane zizamusubize ziti “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?” Nuko Umwami azabasubize ati “Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.” Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso ati “Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.” Nuko abo na bo bazamubaze bati “Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota, uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa, urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?” Nuko azabasubize ati “Ndababwira ukuri, ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.” Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»


Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


************************************


*INYIGISHO*


Yezu Kristu akuzwe!


Kuri uyu rero wa mbere mu cyumweru cya mbere cy’igisibo, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje mu ijambo rye kugira ngo atujijure, atuyobore inzira ya Pasika  mu mucyo no mu rumuri, mu butungane bw’ibyo tuvuga n’ibyo dukora. Aje kugira ngo kandi aduhe izo mbaraga zo kugira ngo tubeho gutyo.  Twesetwese aje kutumenyesha ko adutegereje  muri bariya bazicara iburyo bwe, kuko ntan’umwe yaremeye cyangwa se ngo acungurire kurimbuka.  Muri twe, uko tukiri hano ku isi ntan’umwe uciriye urwo gupfa. Ibyo duhitamo bibi cyangwa byiza ni byo bizaducira urubanza nk’uko nyine Ivanjili ibitwereka.


Yezu rero mu ijambo rye mu isomo rya mbere, hari ibyo twebwe abavuga ikinyarwanda dukwiye kuzirikana muri ririya somo rya mbere cyanecyane  muri iki gihe cy’igisibo  n’ubwo atari twe twenyine, ariko nibura ni twe turi mu kumva urwo rurimi. Nyagasani arihanangiriza abe nta guca ibintu ku ruhande ababwira amagambo atyaye ku byerekeranye n’ururimi rwabo. Ni igihe rero cyo kugira ngo na twe twumve ayo magambo kandi adukangure. Ntidushobora kuzirikana kuri biriya byose ngo tubirangize,  ariko natekereje cyanecyane ku bintu Nyagasani atwihanangirizamo bijyanye n’ururimi.


Ururimi! Muri byo rero harimo kubeshya, kurahira, gutukana, guca urubanza ruyobye, gushinja mugenzi wawe, ibyo ni ibintu mbese bibi uyu munsi Nyagasani aduhamagarira gusiba  mu buzima bwacu dukoresheje amaraso ye matagatifu, Nyagasani Yezu Kristu. 


Ururimi rwacu Nyagasani yararutagatifuje muri batisimu. Ntabwo tugomba kurugira igikoresho cyo kuturimbura rwebwe ubwacu, no kurimbura abandi, ahubwo rugomba kuba igikoresho cyo gukiza nk’uko Nyagasani atubwira ijambo rye  rikatugera ku mutima rikadukiza. Ijambo rya Nyagasani! Na twe ijambo ryacu, rigomba kuba ijambo riha abantu ubuzima muri Yezu Kristu. Iyo rero ni ingabire tugomba gusaba muri iki gisibo kandi Yezu  yiteguye kuyiduha kuko nta kintu kidutagatifuza yatwima. Ariko abantu benshi turwaye ururimi. Ese kubwira nk’umuntu w’umunyarwanda ngo ntuzabeshye, kugira ngo azabikwemerere biba byagenze gute? Kuri benshi kubeshya ni ubwenge. Ntawabitindaho cyane. Umwana wamenye kubeshya aba yamenye ubwenge mu muco w’ abanyarwanda. N’ uwihangana ntabeshye kuko abasesenguye cyane ikinyoma bavuga ko gifite amoko atatu: hari ikinyoma umuntu avuga muby’ukuri nka kiriya cyo gucisha umuntu umutwe! Ikinyomagome! Ikinyomagome; Umuntu akajya kuvuga amagambo yo  kwirukanisha undi ku kazi, kwica ubukwe, kwirukanisha undi,  gufungisha undi, ku buryo bunyuranye.  Ikinyomagome! 


Hari rero wenda abagerageza  batari muri icyo kinyomagome, ariko noneho  hakaza ikindi kinyoma kitwa kwirwanaho. Wakerewe ku kazi, cyangwa se hari ikintu cyamenetse, hari umurimo utakoze neza, hari (...) kwirwanaho! Aho ngaho yewe, sinzi abaharokoka uko bangana! Ariko se tuzamenya ryari ko tudakizwa n’ibinyoma twavuze, ko Umukiza tumufite ari Yezu Kristu? Dufite Umukiza rukumbi yitwa Yezu Kristu ntabwo yitwa ikinyoma cyawe,  kabone naho waba ufite akarimi keza gaherekejwe n’agatwenge! ibyo ntacyo bivuze, Yezu Kristu ni We Mukiza wawe.  Niba ashaka kukugumisha ku kazi, azakakugumishaho kandi utabeshye,  niba kandi ugomba ku kukavaho kabone  naho wabeshya  bazakakwirukanaho.  Yezu Kristu ni Inzira Ukuri ni Ubugungo. 


Iby’ikinyomagome byo tubyihorere, kuko ubundi ibyo ntibyagombye no kuvugwa mu bakirisitu. Kuko aho ngaho ho, ba umukiristu cyangwa se uvuge ikinyomagome.ururimi rwicisha abantu! Ururimi-nkota! ohhh, mbega agahinda!  Kandi ugasanga, umuntu ari umukiristu! ubwo ntituvuze wenda n’inzego z’ubukristu yaba arimo. Reka tuzihorere hatagira ugira ngo dushatse kumutunga urutoki, ariko buri wese mu nzego zose z’ubukristu icyo cyaha kirahareba! simvuze ngo kugira na i Vatikani! Ururimi rutajya rwumva amasakramentu kandi ari rwo rwa mbere rukora kuri Yezu ruhazwa! (iyo abantu batahagijwe binyuze ku biganza da). Nabonye hari ibihugu byinshi bifite umuco wo guhazwa ku ururimi,  ku buryo ari ururimi igihe cyose rukora mbere na mbere kuri Yezu, ariko akaba ari na rwo rukora ku bantu! Rukaba rutyaye pe! rukarimbura rugatwika rugakongeza! 


Nyamara se iyo rwavuze Yezu data  rwamwamamaje, mbega ibyiza! cyangwa iyo rwavuze amagambo meza ahumuriza, mbega ibyiza! Cyangwa iyo rwasingije: ”Singizwa Dawe”. Ariko se kuki rugomba no kujya muri ibyo bibi? Yewe, burya umuntu ashobora kukubwira ati “Mbwira uburyo uvuga, mbwira ibyo uvuga, nzakubwira uwo uri we, niba uri umukristu cyangwa utari we.  Birazwi nyine ko aba Yezu Kristu tuvuga Yezu, ariko niba uvuga Yezu hari ibindi wirinda kuvuga. Kuko Yezu ni Urukundo, Yezu ni Nyirubuntu, Yezu ni  Nyirimpuhwe, urwo rurimi rwawe ururinda ibindi bitajyanye n’uwo murongo.


Ku byerekeranye rero n’ikinyoma, ikindi kinyoma gihari  ni icyo nakwita ikinyoma-mashyengo: Ibintu umuntu abeshya ahimba kugirango abantu baseke, ibitwenge bibyibushye cyane! ibyo uvuze byose akongeramo umunyu n’urusenda, n’amavuta n’iki, kugira ngo abantu rwose (...) ariko ugasanga, inyuma y’ibyo hari (...)  muri uwo muntu harimo nk’ikintu cyo guhakwa kuri abo bantu, cyangwa se gushaka kubifatira ku bundi buryo, mbese ubwirasi buri muri muntu nyine! Kugira ngo abandi bamutege amatwi, bamukikize muri utwo dukuru twe ahora ahimbahimba, ashyira hariya, yongeramo uduki n’uduki, atesha abantu igihe! 


Ibyo binyoma byose umukristu agomba kubyamagana mu izina rya Yezu Kristu kandi akabicikaho. Ubwo rero ni ingabire. Kandi buri wese muri iki gisibo arahamagarirwa gusiba ayo mayira ya sekinyoma. Yezu Nzira Ukuri n’Ubugingo akinjira mu mutima wacu, maze agasohoka ku rurimi rwacu tumwamamaza, tumusingiza: “Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!” Urwo rurimi rero rukomeza, niba wenda tuta (...), muri rusange mbese nitwabiranjyije ubwo ngubwo ibibi byose rukora: ari ibi byo gutukana, byo kuvumana, byo ku (...) 


“Nyagasani Yezu ngutuye ururimi rwanjye. Ruvugishe izina ryawe. Urwamamarishe urukundo rwawe”, umukristu yagombye guhora asenga atyo, atura Nyagasani ururimi rwe ataretse n’izindi ngingo. Mwibuke ko Yezu hari ahandi yatwihanangirije bikomeye cyane muri Matayo (Mt12, 36-37). Reka naho tuhasome, bityo uhaguruka muri icyo kinyoma, ahaguruke ahagurutse mu izina rya Yezu Kristu, cyangwa se no muri ayo magambo mabi yavugaga ku bundi buryo. Yezu Kristu ni Urukundo, ni Inzira Ukuri n’Ubugingo. “Ndababwira ukuri ku munsi w’urubanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ritagira aho rishingiye bazaba baravuze. Kuko amagambo yawe ari yo azatuma uba intungane cyangwa se agatuma ucibwa”. Harugurru guhera ku murongo wa 34, abanza kuvuga ati “Mwa nyoko mbi z’impiri mwe, mwashobora mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? N’ubundi akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Umunyamico myiza avana mu mitima we ibyiza bibitsemo, n’umunyamico mibi akavana mu mutima we ibibi byawusabitse.” 


Bavandimwe, ese ijambo nk’iri kuki tutaryakirana ibyishimo ngo tuvuge tuti “Ikinyoma, Oya. Turacyanze mu izina rya Yezu. Mu izina rya Yezu nanze roho mbi y’ikinyoma.  Nzavuga ukuri gusa. Niba kandi ntagomba kuvuga ukuri, nceceke.” Kuko umuntu afite uburenganzira bwo kurinda amabanga ye, ikintu cyose bakubajije ntabwo ari ngombwa ngo usubize. Ufite uburenganzira bwo guceceka, cyangwa se uvuge uti “Icyo sinkivuga” aho kugira ngo uhimbe cyangwa ubeshye. 


Umubyeyi Bikira Mariya rero adufashe uyu munsi, urwo rurimi rwacu turukosore. Bityo izina rya Yezu Kristu tuzaba tuvuga ku rurimi rizatwinjizamo rwa rukundo ruzatuma tureba abaciye bugufi. Kuko biriya byose Yezu avuga muri iriya vanjili ya none, muri (Mt 25, 31-46), nta na kimwe umuntu ufite umutima mubi ashobora gukora, kuko ni ibikorwa biva ku mutima. Gufasha umuntu uciye bugufi: uwo mushonji, uwo nguwo udafite icyo anywa, uwo wabuze aho acumbika, uwo nguwo ufunze cyangwa urwaye, ni igikorwa cy’umutima wa Yezu. Ni yo mpamvu rero urwo rurimi rwawe ruhora ruvumana rugira gute, ntabwo bitangaje ko wabura ingabire yo kuba waca  bugufi ngo ugire umuntu ubabaye wunganira. Kuko imigisha yawe, urwo rurimi rwawe ruhora ruyitwika ruyitwika ruyitwika! 


Umubyeyi Bikira Mariya rero adufashe twakire urwo rukundo rwumva abantu badukeneye kandi dushoboye gufasha. Kuko ibyo tuba twarahawe si ibyacu. Ni ibya Yezu Kristu Nyirizina ni We tubibikiye. Tugomba kubikoresha  mu izina rye. Nasingirizwe rero muri ibyo byose, kandi ikinyoma n’ibindi bibi byose bitsindwe mu izina rya Yezu. Urukundo rwe rwimikwe muri bose, amaraso ye adusukure atugire intungane, tube abana ba Data, twuzure Roho Mutagatifu.


Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!

Mubyeyi Bikira Mariya, udusabire.

Ngwino Roho Mutagatifu utwuzuze urukundo rwa Yezu, tuvugane ineza n’ukuri, tuvugane urukundo n’ukuri.


Singizwa Mana Roho Mutagatifu!


Tumanukiremo Mana Roho Mutagatifu. 


Padri Jérémie Habyarimana

Coslada, Madrid.

Post a Comment

0 Comments