*HITAMO UBUZIMA YEZU, MAZE UREKE KUZIKAMA MU BUKOZI BW’IBIBI.




*AMASOMO N'INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA VI GISANZWE, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 15/02/2026).*

 

*Abatagatifu: Fawustini, Yovita, Klawudiyo wa Kolombiyeri, Jorjeta cyangwa Jorjiya, Sigifiridi.*

 

*ISOMO RYA MBERE.*

 

*Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki(Sir 15, 15-20).*

 

15Nubishaka uzakurikiza amategeko, ukorane umurava igishimisha Uhoraho. 16Yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho uzahitamo ni ho uzerekeza ikiganza. 17Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu, kandi buri wese azahabwa ikimunyuze. 18Koko rero ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi, ni Umushoborabyose kandi abona byose. 19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha, kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose. 20Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi, kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana.

 

*ZABURI*


*Zab 119(118), 1-2, 4-5, 17-18, 33-34.*

 

*Inyikirizo: Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo, bagakurikiza ijambo ry’lmana.*

 

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

 

Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.

Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

 

Ugirire ubuntu umugaragu wawe nzabeho,

maze nzakurikize ijambo ryawe.

Mpumura amaso maze nzirebere,

ibyiza by’amategeko yawe.

 

Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,

kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

 

*ISOMO RYA KABIRI.*

 

*Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti(1 Kor 2, 6-10).*

 

Bavandimwe, 6abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. 7Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga, Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. 8Nta n’umwe wo mu bagenga b’ iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. 9Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda. » 10Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana.

 

Iryo ni Ijambo ry’Imana.


*IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: Zab 19(18), 9.*

 

Alleluya Alleluya.


Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima,

akamurikira umuntu.


Alleluya.

 

*IVANJILI NTAGATIFU.*

 

*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 5, 17-37).*

 

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 17 «Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18Koko rero ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava ku mategeko ibyo byose bitarangiye. 19Nuko rero uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. 20Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.

21Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica azabibarizwa mu rubanza. 22Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu ’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. 23Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, 24rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.

27Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, 28jyeweho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. 31Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. 32Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we – usi bye iyo babanaga bitemewe – aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe aba asambanye.

33Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro.’ 34Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato; ari ukurahira ijuru kuko ari inteko y’Imana; 35ari ukurahira isi kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. 36Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. 37Mujye muvuga muti ‘Yego’niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.»

 

Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.

 

************************************

 

*INYIGISHO*

 

 

Umwigisha nyakuri kandi Umwigisha w’ukuri, 

Umwigisha w’urukundo, amahoro, ubutungane n’impuhwe, 

Umwigisha ushaka ko abamuteze amatwi bamenya ukuri, kandi bagakizwa na ko,

Nyirubugingo uduha imbaraga zo guhitamo ubuzima tukigobotora icyaha kitugabiza urupfu,

Uturebana akanyamuneza igike cyose tuje tumusanga, 

Uwo twahishuriwe n’Imana Ihoraho kugira ngo tuyimenye. 

Banga rya Data rimenywa gusa n’abo We ubwe yishakiye.

 Yezu Kristu Nyagasani aje adusanga kuri iki cyumweru cya gatandatu gisanzwe, umwaka wa Liturujiya A, kugira ngo adusubize ubuzima, kugira ngo adusendereze ubuzima, akoresheje ijambo rye ritagira ikirinanira.


Mu isomo rya mbere, Nyagasani Yezu Kristu aratwibutsa ko urupfu n’ubuzima, byombi biri aho dushobora gukandagira. Bityo umuntu agahitamo aho agomba gushyira ikirenge. « Yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho uzahitamo ni ho uzerekeza ikiganza. Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu kandi buri wese azahabwa ikimunyuze. » 


Hatazagira ugira icyo yitwaza cyangwa se akitwaza abandi. Fungura amaso ukandagire mu buzima, ushake ubuzima ntabwo buri kure yawe. Guhitamo urupfu! Kuko na rwo nuruhitamo ruzaguhitana nyine.  Ariko niba ushaka kubaho, uzabaho muri Yezu Kristu. Higira abagushuka. 


Nyagasani Yezu Kristu rero atumenyesha ko ashobora byose: ashobora kuduha imbaraga zo guhitamo ubwo buzima tukirinda guhitanwa n’urwo rupfu. Kubera ko amaso Ye ayahoza ku bamwubaha kandi We ubwe azi ibyo abantu bakora byose.


Hari abandi nanone bashobora kwitwaza: ”Kuki yandetse ngacumura? Kuki yandetse nkagwa muri biriya? Cyangwa se kuki yaretse abanjye?” Nyagasani Yezu Kristu uyu munsi arakubwira akoresheje ririya jambo ati” Uhoraho ntawe yigeze ategeka kuba umuhakanyi, kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.” Ariko nyamara nk’uko tubizi, kubera urukundo adukunda, yaduhaye ubwigenge bwo guhitamo, kugira ngo tutabana na We nk’abacakara, ahubwo tubane na We kuko twabihisemo, kuko twamukunze. Umuntu rero ahitamo ahamunogeye. 


Muri iri somo rya mbere rero, Nyagasani Yezu Kristu araduhamagarira guhitamo ubuzima kandi birashoboka. Gahunda y’icyaha yaguheranye mu rupfu, ushobora kuyihirika none ugahaguruka maze ugahamya ko Yezu Kristu ari muzima. 


Uwo Yezu Kristu Pawulo Intumwa atubwira mu isomo rya kabili ko ari Ibanga: « Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda. Ni twebwe rero Imana yabiseruriye kubwa Roho wayo. Kandi Roho uwo acenegera byose no kugeza no kumayobera y’Imana.» Yezu Kristu ni Ibanga rikomeye Data ahishurira abo yishakiye. 


Nta we uvuka azi Yezu muri rusange ku isi yose. Abantu bamenya Umuremyi, Imana ntawe uyibigishije, ariko nta we umenya Yezu atamubwiwe. 

Ntawumenya Yezu, Roho Mutagatifu atahushye. Uwo Roho Mutagatifu watangiye guhuha ku isi mu nkubi y’umuyaga kuva ku munsi wa Pentekositi. 

Nta we ushobora kubona mu Muremyi, mu ruhanga rwa Yezu w’i Nazareti, Roho Mutagatifu atabimuhaye. 

Nta muntu ushobora kwemera ko umuntu wari wapfuye yazutse, Roho Mutagatifu atabimuhaye. 

Ntawakwemera ko Yezu Kristu agendana na twe, ko izina rye rishobora byose kandi ritumanuriraho ububasha bwose bw’Umuremyi, Roho Mutagatifu atabimuhaye. 


Uwo Roho Mutagatifu kandi igihe cyose atarabitanga iyindi myemerere yose iba ifite icyo ibuze. Kuko Ukuri ni Yezu Kristu, Inzira ni Yezu Kristu, Ubugingo ni Yezu Kristu. 


Hahirwa rero abantu bahishuriwe uruhanga rwa Yezu Kristu, bakaba bavuga Yezu Kristu, bakaba bashengerera Yezu Kristu, bakaba baba muri Yezu Kristu, bakaba bahabwa Yezu Kristu mu Ukaristiya, bakamutega amatwi mu ijambo rye, bakamwakira mu basaserdoti be, Yezu! bakamwakira mu bakene! 

Yezu! Yezu Kristu! Yezu Kristu!


Uwo Yezu Kristu utanga gahunda nshya, mu gihe nyine mu mategeko ya Musa bihagije kubahiriza ibintu by’inyuma. Kuvuga ati “Sinasambanye.” Ariko mu by’ukuri mu mutima wawe roho mbi y’ubusambanyi iryamyemo. Yezu Kristu aratunga urutoki aho ngaho. Ati « N’umurebye akamwifuza aba yamusambanyije. » Aho hantu rero, nta muntu wahagera ngo ahakize, usibye Roho wa Yezu nyine. Kimwe n’uwavuga ati « Sinishe » nyamara watukanye, wise abantu abasazi, wabise ibicucu, wabise iki, ariko warangiza ukavuga ngo nturi umwicanyi. Nyagasani Yezu Kritu arakubwira mu magambo Yeruye ko uba uri mu nzira y’urupfu ariko utabizi ahubwo wibwira ko abandi ari bo ba ruharwa!


Nyagasani rero Yezu Kristu ashaka ko umutima uhinduka. Nta muntu wareka gutukana no kuvumagiza abantu, atabonye ingabire ya Roho Mutagatifu. Roho ni We wenyine winjira mu mutima we maze akamwuzuzamo amagambo meza ashobora kuvuga. 


Uwo Roho Mutagatifu, ni we urinda abantu kugenda bavuga indahiro. Ako bakoze kose barahira, barahira, barahira! Akenshi indahiro zigenda zirenzwa ku binyoma gusa cyangwa ku kwirarira n’ayandi mafuti. Nyamara Nyagasani Yezu Kristu akavuga ati “Niba koko ikintu ari cyo, vuga uti “yego”, niba kandi atari cyo, vuga uti “Oya” ibyo ni byo bivura ikinyoma.


Kubw’amasengesho rero ya Bikira Mariya, Roho Mutagatifu atumanukireho mu izina rya Yezu. Adukize, atwinjize mu kuri, atwinjize mu rukundo nyarwo rutagira uwo ruvuma, rutagira uwo rwanga, rutagira uwo rugambiriye guhemukira, aduhumure amaso tumenye aho ubuzima buri, kandi ubwo Bugingo ni Yezu Kristu tubukurikire; tumukurikire. 


Ngwino Roho wa Yezu.

Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.

Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.


Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!   


Padre JEREMIE HABYARIMANA

Post a Comment

0 Comments