*KWEMERA YEZU BIDUHA KWIKIRIZWA N'URUGWIRO RWE RUTAGUNA.*
*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA MBERE W'ICYUMWERU CYA VI GISANZWE, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 16/02/2026).*
*Abatagatifu: Yuliyana, Lusila, Pamfili, Daniyeli, Eliyasi, Yeremiya, Samweli, Onezimi.*
*ISOMO RYA MBERE.*
*Intangiriro y’ibaruwa ya Mutagatifu Yakobo Intumwa(Yak 1, 1-11).*
1Jyewe Yakobo, umugaragu w'Imana n'uwa Nyagasani Yezu Kristu, ku batoranyijwe n'Imana bo mu miryango cumi n'ibiri batuye mu mahanga, ndabaramutsa. 2Bavandimwe, amagorwa y'amoko yose munyuramo mujye muyakirana ibyishimo byinshi, 3mumenye kandi ko ibigerageza ukwemera kwanyu bibyara ubwiyumanganye. 4Ariko rero ubwo bwiyumanganye bugomba kuba bugaragara, kugira ngo mube abantu bahamye kandi nyabo, mbese batagira amakemwa. 5Niba muri mwe hari ubuze ubuhanga, abusabe Imana izabumuha, Yo iha bose ku buntu kandi itagombye kugondozwa. 6Ariko rero ajye asabana ukwemera atabanje kujijinganya; kuko ujijinganya asa n'umuvumba mu nyanja ihungabanyijwe n'umuyaga. 7Bene uwo muntu ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera8umuntu w' imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose. 9Umuvandimwe w'umukene niyishimire ikuzwa rye, 10n'umukire yishimire ugucishwa bugufi kwe, kuko umukire azahita nk'ururabyo rw'icyatsi. 11Izuba ryararashe n'ubushyuhe bwaryo bwinshi ryumisha icyatsi, ururabyo rurahunguka maze ubwiza bwarwo burayoyoka. N'umukire rero azarabirana atyo mu byo akora byose.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 119(118), 67-68, 71-72, 75-76.*
*Inyikirizo: Uhoraho, impuhwe zawe zincengere maze mbeho.*
Mbere yo gucishwa bugufi narayobagurikaga,
naho ubu ngubu nkurikiza amasezerano yawe.
Uri umugwaneza n'umugiraneza,
unyigishe ugushaka kwawe.
Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi,
kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.
Amategeko y'umunwa wawe,
andutira ibihumbi by'amasikeli ya zahabu na feza.
Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye,
kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.
Urukundo rwawe ni rwo rwampoza,
nk'uko wabisezeranije umugaragu wawe.
*IBANGO-NDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI: (Yh 14,6.9).*
Alleluya Alleluya.
Yezu, Mwana w'Imana, ni wowe Nzira, n'Ukuri n'Ubugingo.
Alleluya.
*IVANJILI NTAGATIFU.*
*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Mariko(Mk 8, 11-13).*
Muri icyo gihe, 11 Abafarizayi baraza maze batangira kumwiyenzaho, bamusaba ikimenyetso giturutse mu ijuru, byo kumwinja. 12Nuko asuhuza umutima ati «Kuki abantu b'iki gihe bashaka ikimenyetso? Ndababwira ukuri, nta kimenyetso abantu b'ubu bateze kubona.» 13Nuko abasiga aho, arongera ajya mu bwato agana ku yindi nkombe y'inyanja.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
*************************************
*INYIGISHO*
Yezu Kristu akuzwe!
Nyagasani Yezu Byishimo byacu, Rukundo ruzima aje adusanga mu Ijambo rye ruje ububasha, kugira ngo akomeze adutagatifuze tube abatagatifu koko.
Mu isomo rya mbere, akoresheje intumwa Yakobo Mutagatifu, Nyagasani Yezu Kristu aratwereka akamaro ko kwemera.
Uko kwemera gutuma umuntu mu magorwa atanyeganyezwa n’amagorwa, akiyumanganya ku buryo bugaragara.
Uko kwemera gutuma umuntu asenga akumvwa, Nyagasani akakumva kubera ko abona ko utamuryarya; ibyo umubwira bikuvuye ku mutima kandi wemera ko abishoboye. Uko kwemera gutuma umuntu mu bukene bwe ahagarara yemye. Akumva nta cyo abuze, afite byose kuko afite Yezu. Uko kwemera gutuma umuntu n’aho yatunga ibingana iki, ibyo bintu yumva ko ari ubusa. Akumva ko amizero ye ari Yezu. Uko kwemera abo mu Ivanjili babuze maze ntibagire icyo babona kuri Yezu na mba! Aho kumushakaho ibyo atanga, bakamushakaho ibyo bo ubwabo bishakira batigeze babona. Ibimenyetso!
Nyagasani Yezu Kristu rero, agiriye amasengesho ya Bikira Mariya arashaka kuduha uko kwemera gutuma twebwe tumusenga tumwizeye, twemera ko abishoboye ibyo tumusaba, kandi tumusaba ibyo ashaka kuduha, aho kumusaba ibyo twishakiye, cyangwa uko tubishaka.
Uko wa mubembe yamubwiye ati “ Ubishatse wankiza!” Umuntu twabwo ahata Yezu, ahubwo aramuhamagara, akamwinginga. Akamwingingana ukwemera n’ubwicishe bugufi; Ibyo bariya bo mu Ivanjili batashoboye, bigatuma Yezu yigendera. Kandi mu isomo rya mbere, Mutagatifu Yakobo intumwa yabivuze. Ati” Bene uwo muntu, ntakibwire ko hari icyo Nyagasani yakwihera umuntu w’imberabyombi, uhindagurika mu nzira ze zose.”
Gusenga rero bisaba kwemera. Ukwemera ni ko kubyara isengesho, n’isengesho rikarushaho kugaburira ukwemera. Kubera ko iyo Nyagasani Yezu Kristu adukoze mu ntoki nk’uko Umunyarwanda yavuga, ibyo birushaho gukomeza ukwemera kwacu.
“Ni byo koko uwo nkurikiye ni muzima, ni Nyagasani, ni Umutegetsi.” Ni yo mpamvu rero gusaba ukwemera, byagombye kuba isengesho rya mbere: “Nyagasani Yezu mpa kukwemera: mpa kwemera So, mpa kwemera Roho Mutagatifu. Nyagasani Yezu, mpa ukwemera! Mpa kwemera ko wampfiriye ukangarukira. Mpa kwemera ko ubugingo bw’iteka bubaho, kandi butangira none. Iyo umuntu akwakiriye. Nyagasani Yezu, mpa kukwemera: kwemera ko ushobora kundinda amashitani. Kwemera ko ushobora kundinda abagiranabi bose! Kwemera ko ushoboye byose, mu buzima bwanjye n’ubw’isi yose. Nk’uko wowe ubwawe ibyivugira Yezu uti” Nahawe ububasha mu ijuru no ku isi. (Mt 28,16-20) kandi ukadusezeranya Yezu ko usaba uri kumwe natwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira. Uri kumwe natwe Yezu! Duhe uko kwemera. Maze twe guhungabanywa n’ibigeragezo, ahubwo birusheho kudukomeza. Igihe dusenga, dusenge nk’abakwemera. Isengesho ridusabanye na we kuko tukwemera. Nyagasani Yezu!”
Ngwino Roho Mutagatifu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya, uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!
Yezu ndakwizera.
Padre JEREMIE HABYARIMANA
🕊️ Tanga Inkunga
0 Comments