MUTAGATIFU AMATA (Aimée), Umubikira (+1252)

 MUTAGATIFU AMATA (Aimée)

MUTAGATIFU AMATA (Aimée)

         ABATAGATIFU BA KILIZIYA


Kuwa 20 Gashyantare


Abatagatifu duhimbaza

☆ Amata b


☆ Nemezi m


☆ Eleuteri






MUTAGATIFU AMATA (Aimée),

 Umubikira (+1252)


Amata (Aimée) w’i Asizi yavutse ahagagana mu mwaka w’1200. Mutagatifu Klara wa Asizi yari amubereye nyina wabo. Abantu bo mu gihe cye bavugaga ko akiri urubyiruko yari yaratwawe cyane n’amaraha y’isi. Umunsi umwe, igihe yari yagiye gusura Klara (wari warakurikiye mutagatifu Fransisiko) mu kigo cyaragijwe mutagatifu Damiyani, yafashe icyemezo cyo kuba na we umubikira, ahera ko aguma aho, ntiyasubira iwabo ngo asuhuze kandi asezere ababyeyi be, ababwire iby’uwo muhamagaro. Nuko mu w’1213 yinjira mu babikira b’abaklarisa. Guhera ubwo yatangiye kujya yibabaza bikomeye kandi akanigomwa kenshi amafunguro. Yaje kurwara, nuko mutagatifu Klara amukiza inkorora yari imaze amezi 13, abigirishije ikimenyetso cy’umusaraba. Yitabye Imana mu w’1252.

Post a Comment

0 Comments