MUTAGATIFU BERNADETA SUBIRU, ABATAGATIFU BA KILIZIYA



MUTAGATIFU BERNADETA SUBIRU

         ABATAGATIFU BA KILIZIYA


Kuwa 18 Gashyantare


Abatagatifu duhimbaza

☆ Bernadeta b


☆ Flaviyani em


☆ Simewo em




MUTAGATIFU BERNADETA SUBIRU (1844-1879), Umubikira


Ntawavuga iby’ubuzima bwa mutagatifu Bernadeta atavuze Bikira Mariya w’i Lurude. Imibereho ye izwi cyane cyane kubera ibonekerwa rye. Bernadeta yavukiye i Lurude mu Bufaransa ku ya 7 Mutarama 1844. Kimwe n’abavandimwe be, yahawe uburere bwiza n’ababyeyi be bamutoza kare imico myiza. Akiri muto yakunze kurwaragurika cyane, usibye rero n’ubukene bw’iwabo butari buboroheye, n’izo ndwara ze, byatumye atajya mu ishuri ngo yige. Yatangiye kwiga gatigisimu afite imyaka icumi, bityo yiga gusoma no kwandika. Bernadeta rero ajya kubonekerwa tariki ya 11 Gashyantare 1858, yari yajyanye na murumuna we n’undi mwana w’inshuti yabo gutashya udukwi mu ishyamba. Kugenda batoragura udukwi bituma bagera mu buvumo bw’ahantu hitwa Masabiyeli (Massabielle). Ariko mbere yo kwambuka aho hantu bagombaga kwambuka akagezi gato. Abandi bana barambuka, we atinya gukandagira mu mazi akonje kuko yaziranaga n’imbeho. Mu gihe rero agishakisha uko yasimbuka ngo yambuke akandagiye ku mabuye manini yari mu mazi, muri ako kanya yumva umuriri nk’uw’inkubi y’umuyaga. Areba hirya areba hino, abura igiti na kimwe kinyeganyega, agasanga ariko atari nk’inkubi y’umuyaga ihitana ibyo isakumye byose. Ibyo ariko ntiyabyitaho cyane, akomeza gushakisha uko yambuka ngo akurikire abandi. Nibwo muri ako kanya indi nkubi y’umuyaga yongeye kungikanyamo. Noneho abona igiti kiranyeganyega hafi y’urutare. Aho hantu hakaba harijimye. Ariko mu kanya gato abona hatangiye kweyurukaho urwijiji, haracya. Muri urwo rumuri rutamurutse, abonekerwamo n’umugore w’inseko nziza, mbese nk’iy’igitambambuga. Nuko muri ako kanya kubera ubwoba buvanzemo ibyishimo, Bernadeta akura ishapule mu mufuka, atangira kuyivuga, yitegereza wa mugore ubengerana ubwiza, na we kandi yari afite ishapule mu ntoki. Nuko ishapule irangiye, wa mugore yabonaga aramubura. Nyuma y’ubwo yakomeje kumubonekera kenshi aho hantu, noneho, aramwibwira, baraganira, ndetse n’igihugu cyose kirabimenya. Bikira Mariya ntiyigeze asezeranya Bernadeta ihirwe ry’isi. Niyo mpamvu Bernadeta yahawe inema yo guheka umusaraba kuri iyi si. Aho yinjiriye mu muryango w’ababikira i Neveri, tariki ya 7 Nyakanga 1866, abakuru b’umuryango bakunze kumutoteza cyane, bigakubitiraho kandi n’imbaraga nke kubera uburwayi bwe. Kwakira abantu bose bazaga bamushaka na byo ntibyari byoroshye. Ibyo kandi ntibyatumye Bernadeta yikuza cyangwa ngo bimubuze kuba umuntu w’Imana koko. Ahubwo muri byose yaberaga bagenzi be urugero rwiza. Aho indwara ye imuzaharije yaretse imirimo ye yose yakoraga, yegukira gusenga gusa. Mu bubabare bwinshi yari afite, yarangwaga no kwihangana no kwiyoroshya. Kwibuka iteka amagambo Bikira Mariya yari yaramubwiye byatumye ahekana ubutwari umusaraba Imana yamuhaye ku isi. Amaze kuremba cyane, yasabye ko bamanura umusaraba wa Yezu wari umanitse mu cyumba cye, barawumuha, agahora awufashe mu ntoki ze. Byageze igihe, ananirwa kuwufata, asaba ko bawumurambika iruhande. Mu gihe yari hafi kwitaba Imana, yarazanzamutse, maze yikiriza ‘Ndakuramutsa Mariya’ bari bamaze gutera, agira ati: “Mariya Mutagatifu Mubyeyi w’Imana, jya unsabira njyewe umunyabyaha!” nyuma arongera ati: “mfite inyota”. Ngiryo ijambo rye rya nyuma. Afata agacupa karimo amazi anywaho, nuko yubika umutwe, araca. Hari kuwa 16 Mata 1879. Twizihiza Mutagatifu Bernadeta ku itariki 18 Gashyantare, umunsi w’ibonekerwa rye rya gatatu.

Post a Comment

0 Comments