YEZU NI URUKUNDO RUZIMA RUTWITANGIRA NGO TUTAZIMA.

 



*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA KANE NYUMA Y'UWA GATATU W'IVU, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 19/02/2026).*


*Abatagatifu: Gabini, Barbati, Montani, Vigitori, Yuliyani, Lusiyani, Flaviyani.*


*ISOMO RYA MBERE.*


*Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko(Ivug 30, 15-20).*


Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho Imana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho Imana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ucyigarurire. Ariko umutima wawe nuraruka, ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ucyigarurire. Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja, nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho, mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye, kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho, mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe Abrahamu, Izaki na Yakobo.» 


Iryo ni Ijambo ry’Imana.


*ZABURI*


*Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6.*


*Inyikirizo: Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.*


Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!


Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.


Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.


Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.


*IVANJILI NTAGATIFU.*


*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na  Mutagatifu Luka(Lk 9, 22-25).*


Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Nuko akabwira bose, ati «Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki? 


Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


***********************************


*INYIGISHO*


Yezu Kristu akuzwe!

Uyu munsi rero, Yezu  aje mu Ijambo rye ritagatifu, kugira ngo aduhe intsinzi y’urupfu. Iyo ntsinzi y’urupfu, ni We ubwe, kuko yarutsinze. Igihe rero cyose duhisemo Yezu, dutsinda urupfu tukakira ubuzima buhoraho, kandi tukabuha abandi. Igihe twakiriye Yezu Kristu, turikiza, tukakira umukiro aduha. Turakira. Dukira urupfu, tugakira icyaha. Kandi uwo mukiro tukawugeza ku bandi. 


Kuva kera rero, Uhoraho yahamagariye Aba israheli kubaho. Kubaho ubuzima, ni wo mugisha uruta iyindi. Urupfu, ni wo muvumo uruta iyindi. Uhoraho rero yahamagariye abe kwinjira mu mugisha, kwakira umugisha, kubaho. Kunyura mu nzira ibayobora mu buzima. Igihe rero cyarageze iyo nzira irigaragaza, ni Yezu Kristu. Ni nge Nzira Ukuri n’ Ubugingo. Ntawe ugera kuri Data atanyuzeho”


Yezu Kristu rero kugira ngo aduhe ubuzima yarababaye, ababara mu mwanya wacu. Kugira ngo aduhe ubuzima  yarapfuye, apfa mu mwanya wacu, ariko yarazutse. Bityo adukingurira intsinzi ku bubabare, intsinzi ku rupfu, aduha umunezero tutazigera dutakaza, isi idashobora kuduha cyangwa idashobora kudushikuza. 


Yezu Kristu! Ni Yezu Kristu ntawundi. Ni iki se isi yakora kugira ngo igutandukanye na Yezu?  Kereka wowe ubwawe ubihisemo. Ni wowe umwanga. 

None rero Yezu Kristu, uyu munsi aratwigisha kunyura mu nzira ye. Kumukurikira mu nzira y’ubuzima, mu nzira idutandukanya n’urupfu, kandi iyo dutandukanye n’urwo rupfu turi muri Yezu Kristu, tuba dutandukanye n’incuti yarwo yitwa icyaha, tukayoboka inzira y’ubutungane, inzira y’ ubutagatifu. 


Yezu rero uyu munsi arahanura urwo urupfu rwe, ubwo bubabare bwe, dushobora kuzirikanaho uyu munsi kugira ngo butwomore ibikomere byacu, butuganisha mu ikuzo rya Pasika ye. Yooo! Aba arateruye agira ati “Umwana w’ umuntu agomba kubabara cyane” Agomba! “Agacibwa n’abakuru b’umuryango,  n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko,  akicwa.” Sinzi niba twarigeze dufata igihe gihagije cyo kuzirikana kuri ayo magambo y’agahinda ka Yezu kubera urukundo. Kubera urukundo! Kugira ngo aduhe ubuzima.


Aho rero Yezu Kristu yababariye ku buryo bwihariye, ni uko abo yaje asanga bagombye kumwakira ba mbere,  ari bo ba mbere bamuhemukiye ndetse bakamugabiza urupfu. Abo ngabo bari bahagarariye Se! Abakoraga mu izina ry’Uhoraho Imana ya Israheli, abari bamuhagarariye mu nzego zinyuranye, abo bakuru b’umuryango. Kuko ubuyobozi bwose ni We bwavagaho. Abo bigishamategeko; abo bose bari bashinzwe kwigisha amategeko ye, cyangwa abanditsi b’ayo mategeko, b’ibyo abahanuzi bavuga cyangwa se abasobanuzi ba byo. Abo bose bakaba ari bo bahiga Yezu Kristu kurusha abandi bose! Akaba ari na bo binjira mu bantu bababwira bati ”Agomba gupfa ,agomba gupfa! Agomba gupfa”! Kubera rero ijambo bari bafite kuri rubanda barabibumvisha biraba.


Umutima wa Yezu Kristu warashengutse areba abo bantu  . Nk’uko nyine yahanuriye abe ababwira ati “Muzangwa na bose muzira izina ryange.” (Yh15, 18-27) ati “Ndetse bizagera igihe ubishe yumve ko yubashye Imana ye.” Naho rero bariya bose bamugambaniraga kuriya, bumvaga barimo gukora ibyo Uhoraho ashaka. Kuko ari umuntu wari waje ashaka gufata icyicaro cye. “Iyo Mana itagaragara, iyo Mana y’ububasha, iyo Mana umuntu adashobora kwegera, adashobora gukoraho, ngo iri muri mwene Yozefu, ngo ni mwene Yozefu na Mariya?  Reka reka reka!”. Ikigeragezo rero kiba: “Tugiye kumwereka ko We atari Imana. Kuko nta Mana ipfa! Imana ntipfa. Twe tugiye kumwica tumwereke ko atari Imana. Eeeh ngaho se  niba ari Imana nyine nagaragaze ububasha bwe atsinde urupfu! Nareke gupfa se!” Ariko Yezu yemeye gupfa kugira ngo na bo ubwabo abatsindire urupfu, nibura mu maso yabo. Kugira ngo azukane ikuzo  yiyereke abo agomba kwiyereka. Ariyoboramo abamwemera gusa,  atari ugusa no kwihimura ku banzi, ahubwo agira ngo ayobore mu nzira y’ubugingo abakunzi be.

Abo bantu rero natwe uyu munsi Yezu aradusanze kugira ngo atwomore agahinda duterwa n’abo dushobora kuba dufitiye ikizere  baduhagarariye. Baba ababyeyi mu muryango, baba abayobozi banyuranye ba kiliziya, cyangwa se b’umuryango runaka, abo bose nyine bitwa ko bafata icyemezo rwose mu izina rya Yezu, bitwa ko bahagarariye Yezu Kristu Nyir’izina rwose, mbese bavuga, akaba ari We uvuze! Ariko noneho bakavuga ibidahuye n’ibye! Ibyo bintu bishobora kubabaza, gukomeretsa.

 

Ushobora gusanga umuntu, kubera ko  wamubonye ahagarariye Yezu, ugasanga ni shitani imwicayemo, iragutegereje igahita iguconshomera itagusigiye(…) guhera ku musatsi kugeza ku nzara z’amano! Cyangwa se uwo witezeho ububyeyi nk’uko Mutagatifu Yakobo abitubwira ati “Ububyeyi bwose buva ku mana Data.” Abo bantu bahagarariye ububyeyi, nk’abo mu muryango banyuranye nyine:ba data wacu, cyangwa se abandi bose bo mu muryango nyine, cyangwa se n’ababyeyi ahubwo: papa, mama cyangwa se n’abavandimwe, abo bose bakuru bawe n’ibiki byose mu muryangoooo,  ugasanga mu bibazo byawe nta n’umwe ukwitayeho!  ndetse n’uwo ugerageje kubibwira ati “Ibyo wiroshyemo birakureba”! Cyangwa se tuve muri ibyo by’isi ugasanga mu byerekeranye na Yezu Kristu, nta kintu na kimwe bigeze bakwigisha kizima usibye kugutoza ibyaha gusa! Kugutoza gutukana, kugutoza kurwana, n’ibindi byose, tutaretse muri iki gihe ko byagaragaye ko abantu benshi bangizwa mu rwego rw’ubusambanyi bikorerwa mu muryango wabo bwite! Ugasanga ibibi ni aho wabyigiye, aho kuhahurira na Yezu Kristu.


Ibyo rero hari igihe bishobora kubaho, ugasanga umuntu byaramuhahamuye, umuntu byamuhenesheje umutima, umutima we warabyimbye ku buryo nyine yumva yanze wenda umuryango we cyangwa se yanze  Kiliziya, cyangwa se yanze abo bantu bose yari yizeye ko bahagarariye Yezu Kristu cyangwa se bahagarariye Kiliziya ye, cyangwa se bahagarariye ububyeyi bwe batigeze bagira icyo bakora cy’ubwo bubyeyi, cy’ubwo bukristu, ahubwo byacambwa bagakora ahubwo ibibi birwanya urukundo rwa Yezu Kristu! Umuntu rero ugasanga umutima we warahennye, arababaye! 


Uyu munsi rero Yezu araje ngo aguhoze. Ubwo bubabare bwose Yezu aribwikoreye, yarangije  kubabara mu mwanya wawe. Humura.  Humura, hanga amaso Yezu Kristu. Yezu Kristu ni We Nzira, Ukuri n’Ubugingo ntabwo ari abo ngabo. Bo baguhaye ibyo bafite. Ese hari uyobewe ko twese turi babi? Iyo umuntu nyine atahuye na Yezu Kristu ngo ahindure umutima we, ni nde se utuzuyemo ubugome? Ni nde utuzuyemo ibyaha n’ingeso mbi, usibye uwo Yezu Kristu (…)? Igihe rero cyose umuntu atarahura na Yezu Kristu, nta rindi somo azaguha usibye ibyo yize na we. Ibyo azi gukora. Azakuyobora na we aho yayobeye.

Ni igihe rero cyo kubabarira abo bose no kubarebana impuhwe. Nk’uko Yezu yasabiye abanzi be ati “Dawe, bababarire kuko batazi ibyo bakora”,  nawe sabira abo bose bakuyobeje, cyangwa se abo bose batakubereye ababyeyi uko bikwiye, cyangwa se abo bose batakubereye abayobozi mu Ivanjili uko bikwiye, ahubwo bakakubera abakuyobya mu ivanga no mu ivangura ridasigaye.  Bagirire impuhwe, kandi Yezu  abagirire impuhwe. Maze rero uyu munsi icyo Yezu aguhamagarira ahubwo, mukurikire. Ubwo bubabare bwose wagize ubumuture, kuko abwira abe uyu munsi ati “Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura naho uzahara ubugingo bwe ari nge agirira, azabukiza”  


Emera rero  ubu uhare iryo shema wari gukura aho ngaho, mu kwakirwa neza n’abo bantu byose cyangwa wakirwa neza na bo, byose ubiture Yezu, We ubwe abe ari We ugukuza. Kuko Yezu Kristu ni Ubuzima bwacu, Yezu Kristu ni Urupfu rwacu, Yezu Kristu ni Izuka ryacu.


Hahirwa rero abagendana na Yezu Kristu batyo, bemera ibibabaza mu izina rye, babimutura nta kwitotomba, ahubwo bakuza izina rye ritwomora ibikomere byose by’ ubugome bwa muntu n’ibyubwacu bwite bwa muntu. Twebwe ubwacu n’abandi, maze izina rye rigahererwa ikuzo mu buzima bwacu uko bikwiye.


Yezu rero asingirizwe muri uyu munsi yashatse gukora ku mutima wacu ngo atugarure mu nzira y’byishimo. Twishimire ko Yezu Kristu atubereyeho. Bariya banze kutuberaho kuko na bo ubwabo batariho. Yezu Kristu nyamara ariho kandi atubereyeho. Ni We tugomba kwegamaho. Ni yo mpamvu  Zaburi ya mbere, igaya cyane abantu biringira abantu. 


Hahirwa ushyira ikizere cye muri Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Hahirwa uwizera Yezu. Ibyo ni byo ugomba gukora. Ibyo ni byo bizakuyobora mu nzira y’ubuzima bikagutandukanya n’inzira y’urupfu. Kira agahinda watewe n’abaguhemukiye kuko wenda imbere gato, uzahura n’abaguhemukira kurusha abo ngabo. Ariko ibyo byose, ntabwo bigomba kugutandukanya n’ibyishimo Yezu Kristu atanga. Yezu Kristu ni Ubuzima. Yezu Kristu ni Intsinzi y’agahinda. Ni Intsinzi yo guhena umutima n’ibikomere by’agahinda, umujinya n’ibiki byose ngo urarakarira abantu.  


Gira umutima ucyeye muvandimwe. Yezu Kristu muri kumwe. Yezu Kristu nakore ku mutima wawe akomore aguhe urukundo rwo kubabarira abo bose, no  kumva ko babitewe n’intege nke zabo, maze ubasabire na bo kuruhoka aho ngaho bakurikire Yezu Kristu, twese tumusingize igihe cyose twisunge Bikira Mariya Umwamikazi wa Lurude.


Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!


Padri Jérémie Habyarimana

Coslada, Madrid.

Post a Comment

0 Comments