MUTAGATIFU GABINI
MUTAGATIFU GABINI
ABATAGATIFU BA KILIZIYA
Kuwa 19 Gashyantare
Abatagatifu duhimbaza
☆ Gabini sm
MUTAGATIFU GABINI, Umusaseridoti
Gabini yari umupadiri. Yavukanaga na papa mutagatifu Gayiyusi, akaba kandi se wa mutagatifu Suzana. Yamaze igihe kirekire mu buroko, hakaba ari na ho yaguye, yishwe azira ukwemera gutagatifu. Hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani. Gabini kandi yari mwenewabo w’umwami w’abami Diyoklesiyani. Akaba yarigeze kuba umusenateri i Roma. Igihe afashwe, na mukobwa we Suzana yarafashwe, bafungirwa hamwe. Suzana yiciwe mu maso ya se, kuko yari yanze kuba umugore w’umuhungu wa Diyoklesiyani. N’ubwo yari mwenewabo wa Diyoklesiyani kandi akaba yari umusenateri, ntacyo urwo rwego rwamurengeyeho. Urwo rubanza rwicishije Suzana rwabaye ku itariki 11 Kanama 295. Nyuma yaho Gabini yasubijwe mu buroko, aribagirana yicwa n’inzara n’inyota. Yashyinguwe muri bazilika yaragijwe mutagatifu Suzana i Roma.
🕊️ Tanga Inkunga
0 Comments