Umukristu wese ahamagariwe kwakira umusaraba mu buzima bwe bwa buri munsi. Mbere na mbere agomba kwemera kubabarana na *Kristu,* ubundi akemera kwiyumanganya no kwihanganira ububabare,Indwara, ubumuga, ubukene, ubuswa mu ishuri, ubushomeri, imirimo dukora ikatuvuna, ibigeragezo, ibyago, izabukuru ndetse n’urupfu. Ibyo byose tubyita imisaraba
duhetse.
_Ese tuyakira dute, tuyiheka dute?_
*Ibyiciro by'imisaraba muntu acamo:*
*a) Hari iyo twibariza:*
iyo ni ikomoka ku byaha byacu bwite.
*b) Hari iyo tubariza abandi tukayibakorera:*
Ni imisaraba ikomoka ku byaha byacu bigira ingaruka ku bandi.
*c) Hari iyo tubarizwa n’abandi bakanayidukorera:*
Iyi ni imisaraba y’ingaruka z’ibyaha by’abandi kuri twe.
*d) Habaho n’imisaraba tutazi aho ituruka kubera imiterere y’isi.*
*e)* Ariko kandi habaho *n’iyo tubarizwa na Sekibi n’andi mashitani* kubera urwango n’ishyari aba adufitiye.
f) Nyamara ariko Hari *Umusaraba uhatse iyo yose:* uwo ni *UMUSARABA WA KRISTU* ari na wo iyo yindi yose yuzurizwamo. Uyu musaraba w’ikuzo kuri twe twawumva nk’ububabare wakiranywe ukwemera, umuntu azi neza ko nyuma y’umubabaro hari ibyishimo, nyuma y’urupfu hari ubuzima.

🕊️ Tanga Inkunga
0 Comments