AMASOMO N'INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA I CY'IGISIBO, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 22/02/2026)
Abatagatifu: Petero Intumwa atora Roma ho umurwa we. Izabela w'Ubufaransa, Margarita wa Kortoni, Pasikazi, Papiyasi.
ISOMO RYA MBERE.
*Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro(Intg 2, 7-9; 3, 1-7a).*
Igihe Uhoraho Imana yaremaga ijuru n’isi, yabumbye muntu mu ibumba rivuye mu gitaka, amuhuha mu mazuru umwuka w’ubuzima, nuko muntu aba muzima. Ubwo Uhoraho Imana atera ubusitani i burasirazuba muri Edeni, ahatuza muntu yari amaze kubumbabumba. Uhoraho Imana ameza mu gitaka ibiti by’amoko yose binogeye amaso kandi biryoshye, ameza n’igiti cy’ubugingo mu busitani hagati y’igiti cy’ubumenyi bw’ikiza n’ikibi. Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi yari yahanze, ibaza umugore iti”Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?” Umugore asubiza inzoka, ati “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti “ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho ejo mutazapfa.” Inzoka ibwira umugore iti “Gupfa ntimuzapfa. Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriye amaso yanyu azahumuka maze mukamera nk’Imana, mukamenya ikiza n’ikibi.” Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye kinogeye amaso kandi cyanashobora gutanga ubwenge, asoroma imbuto zacyo aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe na we ararya. Nuko amaso yabo bombi arahumuka bamenya ko bambaye ubusa.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 51(50), 3-4, 5-6a, 12-13, 14.17.*
*Inyikirizo: Nyagasani, tugirire imbabazi twagucumuyeho.*
Mana yange ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,
kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibyaha byange,
nyuhagiraho wese ibicumuro byange,
maze unkize icyaha nakoze.
Kuko nemeye ibicumuro byange,
icyaha cyange kimpora imbere.
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,
maze ikibi wanga mba ari cyo nkora!
Mana yange ndemamo umutima usukuye,
maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.
Ntunyirukane ngo unte kure yawe,
cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge;
ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,
kandi unkomezemo umutima wuje ineza.
Nyagasani bumbura umunwa wange
maze akanwa kange gatangaze ibisingizo byawe.
*ISOMO RYA KABIRI.*
*Isomo ryo mu Ibaruwa Mutagatifu Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma(Rom 5, 12-19).*
Bavandimwe, icyaha cyadutse munsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha. Bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye. Koko rero na mbere y’uko amategeko atangazwa, icyaha cyariho mu nsi, n’ubwo nta we cyahama iyo nta mategeko ariho. Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no kubatakose icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga uwari ugiye kuzaza. Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero nubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe Yezu Kristu yasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe. Kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gupfa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi zigeza ku butungane. Niba rero urupfu rwaraganje rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho, abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungene, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe; Yezu Kristu. Bityo rero nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe cyizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe, kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane.
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI.*
Nyagasani Ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
Umuntu ntatungwa n’umugati gusa,
ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.
Nyagasani ijambo ryawe ni ukuri, n’itegeko ryawe rikaba agakiza.
*IVANJILI NTAGATIFU.*
*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 4, 1-11).*
Muri icyo gihe Yezu amaze kubatizwa ajyanwa na Roho Mutagatifu mu Butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. Nuko umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana tegeka aya mabuye ahinduke imigati.” Yezu aramusubiza ati “Haranditswe ngo umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.” Nuko umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’ingoro maze aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana ijugunye hasi, kuko handitswe ngo izategeka Abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.” Yezu aramusubiza ati “Biranditswe kandi ngo ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.” Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo. Nuko aramubwira ati “Ibyo byose nzabikugabira numpfukamira ukandamya.” Yezu aramusubiza ati “Igirayo Sekibi, kuko handitswe ngo uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzakorera wenyine. Umushukanyi amusiga aho, ubwo Abamalayika baramwegera baramuhereza.
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
**************************************
*INYIGISHO*
Uwatsinze ibishuko bya Sekibi, bijyanye n’ibyubahiro n’ubukungu bwa hano ku isi, Uwatsinze ibishuko bya Sekibi bijyanye no kuba umukorabitangaza muri iyi si kugira ngo umuntu atangarirwe cyangwa akomerwe amashyi n’abantu cyangwa arangamirwe na bo, Uwatsinze ibishuko bijyanye n’inda muri iyi si, Umuntu umwe watsinze icyaha n’urupfu akabitsindira abamwemera bose, Uwo Adamu na Eva bakesha kubabarirwa, Nyagasani Yezu Kristu muzima wapfuye akazuka, aje adusanga kuri iki cyumweru cya mbere cy’igisibo umwaka wa Liturujiya A, kugira ngo akoresheje ububasha butyaye kandi budashira bw’ijambo rye, aganze umubisha mu buzima bwacu, maze abe ari We wenyine wimikwa mu mitima yacu. Ahature natwe tumuturemo ubuzira herezo We Byishimo byacu, Nyagasani Yezu muzima.
Mu isomo rya mbere, turabona Adamu na Eva batsindwa, bambikwa ubusa n’icyaha, kibambika isoni n’ubwoba, ubuzima bwabo bwari ishema buhinduka umwaku, buhinduka uruterasoni, barireba baribura, basanga bambaye ubwambure busa, ntacyo basigaranye! Ishema, hasi. Icyubahiro, hasi. Akanyamuneza, hasi! Amahoro, ashwi! Ibyishimo reka data! Icyaha kigaba igitero maze gicura inkumbi, kibabibamo urupfu. Urupfu rubicira ibyishimo, rucagaguza imyambaro yabo, rubambika umwaku n’umwanda!
Nyagasani Yezu Kristu rero arabatweretse uyu munsi, kugira ngo atwibutse aho yadukuye. Kugira ngo atwibutse aho dushobora kwihonda niba tutamuhanze amaso. Uwo isomo rya kabiri ryerekana nk’uwapfuye akazuka, akambika ikuzo n’umukiro abamwumvira, abamukurikiye.
Ukumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. Uwumviye Se akayobora ku butungane abamukurikiye bose, nk’uko nyine uwanditse ibaruwa y’Abahebureyi na we abishimangira, agira ati” Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, Yezu ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira abitura uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagorokeye Imana. N’ubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira. Maze aho amariye kuba intagereranywa abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka. (Heb 5, 7-9)
Abamwumvira bose, abo ayobora(...), ariko ntabwo ari bose bamwumvira, kuko bavuga bati “Ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. Ntabwo kuzatuma bose..., hari bamwe bazabyanga. Ni yo mpamvu Yezu Kristu adusanze kuri iki cyumweru kugira ngo adukure muri abo, muri izo ntumva, muri izo ntumvira, abadashaka kumva no kwakira urukundo rwa Yezu Kristu ngo bakurikire inzira y’ubwiganzure ku rupfu no ku cyaha, Yezu Kristu yaturonkeye apfa akazuka.
Nyagasani Yezu Kristu rero, aratwiyeretse nk’ushobora kudukura hariya Adamu na Eva baguye kubera ko bemeye gushukwa. Kimwe mu byo dushobora kuzirikanaho bijyanye n’ubushukanyi bw’Umwanzi: ukuntu inzoka yabwiye Eva iti” Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busatani muryaho?” Undi rero ashaka ahubwo kuyibwira n’ibyo itari izi. Ayiha andi makuru itari izi, ati” Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho, naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani Imana yaravuze iti “Ntimuzakiryeho, ntimuzazikoreho ejo mutazapfa” Ayo makuru yatumye inzoka imushuka kurushaho. Akivuga ati “Ejo mutazapfa”, Inzoka iti” Gupfa ntimuzapfa” Ihera ku makuru Eva ayihaye kugira ngo imushuke kurushaho.
Nyagasani Yezu Kristu ni Ibanga rya Data rihishurirwa abo Data yishakiye. Data ni Ibanga Yezu ahishurira abo yishakiye. Ku byerekeranye no gukurikira Yezu Kristu, ijambo ibanga rirakomeye cyane cyane cyane! Ibanga ry’urukundo. Yezu Kristu ni Ibanga ry’urukundo rwacu. Ni yo mpamvu hari ibintu, hari ubumwe dushobora kugirana na Yezu Kristu We ubwe akabumenya gusa. Ari ibyo dushobora gukora tugira neza, Yezu Kristu ubwe akabimenya gusa.
Kugirana na Yezu ibanga; kudashaka kubwira shitani ibyo itagombye kumenya. Kuko Sekibi ntabwo ifite ububasha bwo kumenya ibintu byose, ariko ibyo tuyibwiye irabimenya, ibyo tuvuga irabyumva. Aho kugira ngo rero wenda niba ufite umushinga wawe mutagatifu utangire uwusakuze nta n’ahantu urawugeza, wuzirikane mu mutima wawe, uwuture Yezu Kristu mu ibanga, We ubwe abanze awukuze, mbere yo gutangira usakuza ngo ugiye gukora ibi n’ibi kandi utazi niba uzanabishobora, atari n’ibyawe.
Kugirana ibanga na Yezu Kristu: Ibanga ry’ubwitange, ibanga ry’urukundo. Kugirana ubumwe na Yezu Kristu aho Sekibi itamenya ko ubwo bumwe buhari.
Birazwi ko nyine kubwira umwanzi ibanga ari ibintu bibi cyane mu buzima bw’abantu. Buri gihugu kigira amabanga yacyo, buri leta igira amabanga yayo. Kiliziya ifite amabanga yayo. Ayo mabanga ya buri wese ku giti cye, ya Leta, ya Kiliziya, niba umwanzi w’uwo muntu, umwanzi wa Kiliziya, umwanzi wa leta iyo amenye ayo mabanga, biba ari ibintu bibi cyane. Ni yo mpamvu habaho ijambo nyine ryitwa gutata. Kandi umuntu ashobora kuvuga ati amaleta ni yo atata, cyangwa se,(…)ariko hari n’abantu ku giti cyabo bazi gutata abandi, bababaza utubazo, bashakisha amakuru. Hari ibibazo bimwe umuntu adategetswe gusubiza kandi atagombye kubeshya, bijyanye n’amabanga y’ubuzima bwawe na Yezu Kristu. Nk’uko nyine habaho ibanga rya Penetensiya, n’andi mabanga yose abantu baba babwiye abandi mu rwego rw’urugendo rutagatifu rwo gusanga Yezu Kristu, Ibyo byose ntawugomba kubisakuza. Kandi igihe cyose Sekibi ibibonyemo urwaho, ikora ibintu bibi.
Eva rero yakinguriye Sekibi kuri ubwo buryo, kandi imugirira nabi. Tumenye kugirana amabanga matagatifu na Yezu Kristu. Tumenye kugirana ubumwe na Yezu Kristu mu ibanga. Ni yo mpamvu habaho ibanga ry’abashakanye, hari ubuzima bo bombi basangiye undi adafite, ntawe ufite uburenganzira wundi bwo kubumenya. Buri rugo rugira amabanga yarwo, ameza n’amabi. Mu bucuti bwacu na Yezu Kristu, iyo koko ducitse urwaho tukabohoka kuri shitani, ayo mabanga yo tugomba kuyamena muri Penetensiya. Umuntu akabwira Yezu Kristu ibyo yakoranye na shitani byose nta na kimwe ahishe, bityo ibyo ngibyo bikaba intandaro y’ubucuti hagiti yawe na Yezu Kristu, nk’uko na We atubwira ati “Mbise incuti. Nababwiye ibyo Data yambwiye byose.” umuntu na we aba incuti ya Yezu Kristu, igihe amubwiye ibyo yabwiwe na Sekibi byose, ibyo yakoranye na yo byose. We ntaba abiyobewe, ariko ubwawe kubivuga, bituma arambika ikiganza ku bikomere Sekibi yaguteye, nta na hamwe umukinze kugira ngo agende akomora.
Mu Ivanjili rero Nyagasani Yezu Kristu, aratsinda Sekibi ku mugaragaro kubera ubumwe afitanye na Se. Ntarangazwa na Sekibi, ibyo imwereka ntabwo abireba, nk’uko Eva yarebye ruriya rubuto akumva araryohewe, Yezu we ntabwo yemera gushengerera ibyo Shitani imwereka: Ari izo ngoma zo ku isi, ari uriya mugati, ari ibyo byubahiro, ntabwo yemera! Ahubwo ahita ayereka Se, akayibwira ijambo rye.
Icyo rero tugomba kumenya ni uko Sekibi ifite abantu bayipfukamiye hano ku isi. Hari abantu muri iyi si basenga shitani. Kandi ibyo bayisaba ni biriya nyine, biriya bishuko, biriya yahaga Yezu Kristu: Umugati, ibitangaza, n’ubukire n’ibyubahiro bya hano ku isi.
Hari abantu bunze ubumwe na shitani basezeranye na yo, kubera ko ibaha biriya byose. Bakaba bayiramya. Abo ngabo Yezu abagirire impuhwe. Ariko ibyo ntibikuraho ko hari noneho abanyarukirayo hanyuma bakongera bakagaruka, gutyo gutyo.
Uyu munsi rero Yezu Kristu araduhamagarira kuvayo. Kuba ari We wenyine dupfukamira, We ukwiye gupfukamirwa. (Fil 2, 5-11) Icyi gisibo kigasiba ayo mayira tunyuramo tujya gu... ( niba umuntu yavuga atyo ) guhunahuna kwa Sekibi! Urashakayo iki? Ibya Sekibi byiguhumurira. Byigukurura. Rangamira Yezu Kristu afite ibyiza binyura umutima, bikanyura roho, bigatanga ubugingo bw’iteka. Wikururwa n’umugati wa Shitani. Wikururwa n’ibitangaza byayo.
Kuri biriya bitangaza rero umuntu yahavuga byinshi kandi umukristu nawe ashobora kugwa muri icyo gishuko. Gukururwa n’ibitangaza, gushaka gukururwa n’ibitangaza. Ugahora wenda usaba Nyagasani Yezu Kristu ngo aguhe ingabire yo gukora ibintu bitangaje kandi utigera umusaba ngo aguhe urukundo, ngo aguhe gukunda umwanzi wawe ari cyo wagombye guheraho!
Kubw’amasengesho ya Bikira Mariya n’abatagatifu bose, Roho Mutagatifu atumanukireho atumurikire maze tubone uruhanga rwa Yezu Kristu. Ibya Sekibi twashengereraga, cyangwa iyo Sekibi twapfukamiraga, dutandukane na yo, turangamire Yezu muzima.
Ngwino Roho Mutagatifu.
Mutima utagira inenge wa Bikira Mariya uturengere uturwaneho mu izina rya Yezu.
Bikira Mariya Mwamikazi wa Karumeli, udusabire.
Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!
Padre JEREMIE HABYARIMANA

🕊️ Tanga Inkunga
1 Comments
Yezu kristu mukiza wacu akuzwe.
ReplyDelete