*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA GATANDATU W'ICYUMWERU CYA I CY'IGISIBO, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 28/02/2026).*
*Abatagatifu: Romani, Ramoni, Antoniya.*
*ISOMO RYA MBERE.*
*Isomo ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko(Ivug 26, 16-19).*
Musa abwira Abayisraheli ati 16«Uyu munsi, Uhoraho lmana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’ iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose. 17Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. 18Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. 19Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho lmana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.»
Iryo ni Ijambo ry’Imana.
*ZABURI*
*Zab 119(118), 1-2, 4-5, 7-8).*
*Inyikirizo: Uhoraho, hahirwa umuntu ukurikiza amategeko yawe.*
Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,
bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!
Hahirwa abumvira ibyemezo bye,
bakamushakashaka babikuye ku mutima!
Ni wowe witangarije amabwiriza,
ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.
Icyampa ngo inzira zanjye zihame,
kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!
Nzagushimagiza n’umutima uboneye,
maze kumenya amateka atunganye uciye
Ugushaka kwawe nzagukurikiza,
ntuzantererane bibaho.
*IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI(2 Kor 6, 2).*
Uragasingizwa Kristu, Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi
w’uburokorwe.
Uragasingizwa Kristu, Jambo rihoraho ry’Imana Nzima.
Uragasingizwa Nyagasani.
*IVANJILI NTAGATIFU.*
*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na Mutagatifu Matayo(Mt 5, 43-48).*
Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 43«Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’, 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? 47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza?48 Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.»
Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.
******************************************
*INYIGISHO*
Yezu Kristu akuzwe!
Bavandimwe, uyu munsi Yezu Kristu aje mu ijambo rye, kugira ngo atujandure mu ijandwe ry’ubujiji bw’inzangano. Izo nzangano amazi ya batisimu yakomeje kurwana nazo mu mutima wacu, na n’ubu urugamba rukaba rugikomeye! Yezu rero aje kutwerurira atwereka uruhanga rwa Se, kugira ngo tumwigane, twuzure urukundo nka Se, We ugirira neza ababi n’abeza, agaha ubuzima ababi n’abeza, abaha imvura ye, abaha izuba rye. Ubutungane ni ukwigana Se wa Yezu Kristu kuri ubwo buryo. Ririya jambo rirangiza Ivanjili y’uyu munsi muri Matayo (Mt5, 48) riringaniye na Luka (Lk6, 36), aho bavuga bati “Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari Umunyampuhwe. Matayo avuga ubutungane, Luka akavuga impuhwe. Byombi biruzuzanya. Mu yandi magambo kuzura ubutungane no kuzura impuhwe birasa. Kugirira impuhwe abantu bose, ababi n’abeza. Ng’ubwo ubutungane.
Hari rero ikintu muby’ukuri yavuga cy’ukuri kandi duhamagariwe kwitaho muri iki gisibo. Yezu ntazahwema kubitwibutsa, kuko itegeko rye nk’uko n’ejo twabivugaga turarizi” Ni mukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa bange ni urukundo muzaba mufitanye” (Yh 13,34-35). None uyu munsi ati “Mube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.”
Kwakira rero urwo rukundo rwa Yezu Kristu ugakunda abantu bose, ni bwo bukristu. Ibindi byose rero bihinduka umuhango igihe tutari mu nzira yo gukura muri urwo rukundo. Muby’ukuri ngewe hari ikintu navuga nti kimbabaza pe! Kubona umuntu w’umukristu w’umugome. Umukristu w’umugome! Ubwo simvuze wenda uwo mukristu urwego rwe, kuko twese iriba rya batisimu ni ho tuvuka. Iyo iryo riba tutarinyweye neza, ayo mazi ata dutunze, ibindi twakwambara se wagira ngo hari icyo bitumarira? Bisa no kubaka nyine inzu ku musenyi! Batisimu ni yo fondation y’ayandi masakramentu. Nta sakramentu na rimwe umuntu ahabwa rimuha uburenganzira bwo gukunda icyaha, kwanga Yezu Kristu, no kutamwamamaza. Mbese isakramentu riza gusenya batisimu. ”Ubwo ngewe nahawe ririya, ibya batisimu ntibikindeba”. Twese igihe tubatijwe twiyemeje kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Yezu Kristu rero tumukurikira mu rukundo, tumwamamarisha urukundo. Icyo cyaha tugomba kwanga ni urwo rwango. Urwango rukarimbuka mu mutima wacu. Ubugome! kugomera Nyagasani no kugomera abe.
Birababaje rero kubona twebwe tuba abakristu imyaka myinshi, ariko tugakomeza no kuba abagome! ”Eeeeh? Bariya bihorere!” Ariko se ubundi bwo nyine Nyagasani ni uko ari Umunyampuhwe, ubundi rwose yakora akantu nyine abaye nka twe (wa mugani w’abagome), Yaza muri Kiliziya agakora akantu! Akaza ati “ Niko wa mugome we, uzareka ubugome bwawe ryari? Narihanganye none ndarambiwe. Haguruka aho ugende. Mvira muri Kiliziya!” Ariko Yezu ntazigera akubwira atyo pe! Azakomeza yihangane, yihangane mpaka! Abe ari wowe ubwawe uzagera aho wipfire nyine, upfane ububi bwawe! Rimwe na rimwe n’abantu batazi ubugome bwawe, ari We wenyine ubuzi, cyangwa se n’abandi bake bakuzi wagiye uhemukira mu ibanga.
None bavandimwe, rwose tubaye beza byadutwara iki? Koko? Umuntu ahabwe amasakramentu yose akomeze abe umugome? Umugome! umuntu uvuga ati “Kanaka ndamwanga” Koko? Ese uramuhora iki ko mwese musangiye urupfu? Yewe uramwangira ubusa erega, humura ejo azapfa! Niba ushaka ko apfa, (rwose, umugani w’umunyarwanda wavuze ati” Uwifuza icyo azabona aravuga ngo uwampa ngapfa!”). Uwo muntu wanga humura azapfa. Ariko ntazapfa wenyine na we uzapfa. None se ko musangiye gupfa, mwasangiye no gukira? Mwasangiye umukiro wa Yezu Kristu, ibyo bindi bibateranya mukabishyira kuruhande? Bavandimwe, murapfa iki? Ugasanga ndetse abantu basangiye ibere rimwe, ariko bararebana ay’ingwe! Umwe arashaka kwica undi cyangwa se bakanicana! Nyamara wenda bose ari abantu bakomeye muri paruwasi runaka! Umwe akomeye muri Rejiyo ya Mariya, undi muri Karsimatike, ariko nta we ugera iw’undi!
Bavandimwe, Yezu Kristu uyu munsi aradukebuye, akoze ku mutima wa buri wese. Reka ubugome. Hindura umutima wawe. Hindura gahunda zawe, izo gahunda z’ubugome uzifashe hasi. Yezu Kristu! Reba uruhanga rwa Yezu Kristu. Reba uruhanga rwa So wo mu ijuru, ukunda abantu bose! Hanga amaso Roho w’urukundo, ureke gutwarwa n’iryo curaburindi ry’ubogome rihiga abantu. Bamwe ngo bagize nabi! Yeee! Ariko se wowe uwasubira mu byawe? Abantu ngo baraguhemukiye da, ariko se wowe wahemukiye bangahe? Umugani wa ya Zaburi y’ejo”Nyagasani witaye ku byaha byacu ni nde warokoka?” Icyaha cyose ni urupfu. Wenda urabona ko icyabo ari cyo kinini kuruta icyawe, ariko nawe uragifite icyo cyaha! Ukwiriye urupfu kimwe na bo. Kuki se washaka ko bapfa, wowe ukabaho kandi mwese muri babi? Mwakwemeye Yezu mwese akababeshaho ko mwese ari impuhwe ze zibabeshejeho, ko ari na zo zizababeshaho? Inzogera iravuze, ni igihe cyo kuva mu bugome.
Munyarwanda w’umukristu, munyarwanda wabatijwe mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu, munyarwanda uhazwa, ugahabwa Yezu Kristu Rukundo, munyarwanda uzi ko Yezu Krustu yabambwe ku musaraba kubera urukundo agukunda, ni igihe cyo kurekura izo nzangano mu izina rya Yezu Kristu. Koko! Umuntu ahabwe amasakramentu yose, ubugome bukomeze bumuganze! kubera iki? Ese Yezu yapfiriye ubusa? Hahirwa udafite uwo yanga, kabone n’aho we yakwangwa na bose. Uko ni ko abakristu bagombye gukora. Uti “Ni mushaka munyange gute, nge nta n’umwe nzanga muri mwe!” Yezu Kristu yanyuhagiye urwango rwange akoresheje amaraso ye matagatifu” Uko ni ko umukristu yagombye kubwira abandi.
Reka tureke ubwo bugome, twirebere uruhanga rwa Data “Ohhh, mbega ukuntu Papa ari mwiza! Papa Uhoraho weee! Yeweee! Mbega umutima wuzuye urukundo! Ntiyite ku bubi bwacu, ku bibi bwa bariya bantu, bariya bahora babishe, bariya bari mu gutema abandi, bariya bari mu kubombarida abandi, bariya (...) abo bose akabarekera umwuka we bagahumeka! Imvura akayigusha iwabo, ndetse bamwe akabaha peterori abandi badafite! Cyangwa se akabaha ubwenge ye! bakamenya gukora ibintu by’ibimashini ntazi ibyo ari byo mugihe abandi(…), yooo! Mbega Data wuje urukundo! Mbega urukundo rwahebuje ruri mu mutima wa Data Uhoraho! Abantu bose akaba abareba; ibibi byabo, ibiri mu mutima, ibyihishe, ntagire n’umwe ahora ububi bwe! Ahubwo agahora yinginga, yinginga”Rwose wakwinjiye nawe hariya muri ruriya rukundo? Ese ibyo bizakugeza hehe?” Urwo rukundo rusumba ubugome bw’abantu bwose buteranye! Uwo akunze, urukundo rwe ruramuhagije n’aho abantu bose bamwanga. Amaraso ya Kristu ni isinya y’urwo rukundo. Mbega urukundo rwuzuye umutima wa Yezu! Mbega urukundo rwuzuye umutima wa Roho Mutagatifu! Roho w’urukundo, yooo! Mbega urukundo ruri muri bariya batagatifu! Tereza w’i Kalikuta! Yooo! Tereza wa Avila! Teleza w’Umwana Yezu! Fransisiko wa Asize! Intumwa za Yezu! Abahowe Kristu bose! Umutima wuzuye urukundo! Abo bose ni bo bazaducira urubanza ku munsi w’urubanza. Igihe twebwe tuzavuga ngo “None se ko wadusabaga ibintu tudashoboye! Ubwo se wowe wakunda umuntu wakwiciye, ugakunda umuntu wakugiriye gutya? None se ko ntambaraga twari dufite!” Ariko se wakwakiriye izo mbaraga uyu munsi, ko Yezu Kristu ari cyo yapfiriye? None se bariya izo mbaraga bazikuye he? Ko bari abantu kimwe natwe?
Muvandimwe, Yezu Kristu araguhamagaye, haguruka muri izo nzangano. Kandi abantu bose batunga inzangano, bahora bavuga amagambo yo kwanganisha abandi, nugira abo uhura nabo ujye ubatwama mu izina rya Yezu. “Ubwo si bwo butumwa bwacu. Ubutumwa bwacu ni ukubanisha abantu bose mu izina rya Yezu. Yezu ni Urukundo rukunda abantu bose.
Hahirwa abakiriye uwo Roho w’urukundo bagahinduka Rukundo. (Abanyarwanda bise Rukundo, hari abitwa ba Rukundo, ni zina ryiza. Ariko se abo bantu koko izina bitiriwe ni ryo koko? Izina ni ryo muntu? Nta we nciriye urubanza nange ndi umunyabyaha. Ubundi twese abakristu twabatijwe Rukundo, kuko Data ni Rukundo, Yezu ni Rukundo, na Roho Mutagatifu ni Rukundo. Hanyuma se? Hanyuma duhagaze dute? Muvandimwe, igihe wanganiye byakunguye iki? Wahanze amaso Data wuzuye urukundo akaguhereza urwo rukundo nawe ugakunda abantu? Yezu Kristu yarapfuye arazuka, yaragupfiriye. Nawe pfa ku nzangano. Uzura urukundo rwa Data ubabarire abo bantu baguhemukiye, nk’uko Yezu yababariye abanzi be, nk’uko n’ubu atubabarira twebwe abanyabyaha. Yezu Kristu Nyirimuhwe!
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire n’abandi batagatifu bose, maze buri wese wumva ibi, ave muri izo nzangano mu mvugo no mu ngiro: kuvumana, gutukanga ku..., ibyo byose bigaragaza umutima wuzuye ubutindi n’ubutemu, ibyo byose abihagurukemo ahagarare yemye mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka, We Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka!
Ngwino Roho w’urukundo mu izina rya Yezu.
Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya udusabire, uturengere, uturinde inzangano utwuzuzemo urukundo rw’Umwana wawe Yezu.
Padri Jérémie Habyarimana
Cosladal
🕊️ Tanga Inkunga
0 Comments