YEZU ATWIGISHA GUSIBA KU BURYO BUNYURA UMUTIMA WE




*AMASOMO N'INYIGISHO YO KUWA GATANU NYUMA Y'UWA GATATU W'IVU, UMWAKA A MBANGIKANE(KUWA 20/02/2026).*


*Abatagatifu: Amata, Nemezi, Elewuteri.*


*ISOMO RYA MBERE.*


*Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi(Iz 58, 1-9a).*


Shyira ejuru, uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo, amakosa yayo. Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’Imana. Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba, niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi, niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba, ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu. Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru! Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho? Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. Ikindi kandi ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe. Bityo, uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara, avuge ati «Ndi hano.» 


Iryo ni Ijambo ry’Imana


*ZABURI*


*Zab 51(50), 3-4,5-6a, 18-19.*


*Inyikirizo: Mana yanjye ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana.*


Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.


Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

 

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!


*IVANJILI NTAGATIFU.*


*Amagambo yo mu Ivanjili Ntagatifu uko yanditswe na  Mutagatifu Matayo(Mt 9, 14-15).*


Muri icyo gihe, abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.»


Iyo ni Ivanjili Ntagatifu.


***********************************


*INYIGISHO*


Yezu Kristu akuzwe!

Uyu munsi rero Yezu ahagaze hagati  yacu, kugira ngo atwigishe uburyo  twitegura Pasika ye, dusukura imitima yacu, twitagatifuriza muri iyi minsi mihire yaduhaye kugira ngo twihererane na We, imitima yacu tuyimuhereze, aduhe kubaho tumurangamiye ntabiturangaza.


Yezu Kristu rero, aje mu ijambo rye kugira ngo atujijure ku bintu byerekeranye no gusiba. Kuko rero muby’ukuri, harimo ubujiji bwinshi dushobora kugira, maze tukiyibagiza ko icyo tugomba gusiba mbere na mbere  ndetse ku buryo bwihariye, ari ikibi, ari icyaha. Iyo ni yo nkundura tugomba kurwana mu izina rya Yezu kandi tukayitsinda. Ibindi rero bishobora kuza biherekeje cyangwa se ntibize. Icyangombwa umuntu aba yagishyikiriye, Yezu Kristu Nyir’izina. Kubera ko Yezu Kristu aza muri twe akaduha ubuzima, akaduha umunezero. Uwo munezero rero wa Yezu Kristu ntabwo tuwugira kubera ko twariye neza cyangwa se twanyweye neza, cyangwa se ko abantu batubwiye neza cyangwa se baturase, ahubwo byonyine kuba turi kumwe nawe tuzi ko adashobora gutandukana na twe.


Ibyo rero bigatuma n’ibintu bya hano ku isi tubiha agaciro kabyo. Ni ukuvuga nyine, ni ibya hano ku isi. Nta na kimwe umuntu azajyana mu gitaka igihe cyo gushyingurwa, nk’uko nta na kimwe azazamukana asanga Yezu Kristu. Nta muntu n’umwe ufite konti y’amafaranga mu ijuru. Nta we ufiteyo ikigega cy’ibishyimbo cyangwa se n’ibindi bintu byose bya hano ku isi umuntu ashobora kubika. Nta n’ufiteyo diplome azasangayo ngo azayisabisha akazi cyangwa se n’ibindi byose bya hano  ku isi umuntu yarondora. Ndetse Yezu yageze aho avuga ati “Mu ijuru nta we ushaka umugabo cyangwa umugore, babaho nk’abamalayika”


Nta muntu rero uzagenda yitwaje ko asanze umugabo we mu ijuru cyangwa asanzeyo umugore we! Yewe, reka tuvuge ko nta n’uzagenda avuga ngo “Nsanzeyo ababyeyi bange cyangwa se nsanzeyo abana bange. Buriya baramvuganirayo yewe! ntabwo ndi buviremo aho” 


Ari abantu rero ari n’ibintu bya hano ku isi, cyangwa se ba hano ku isi, muri iki gihe cy’igisibo ni ukubirebana indorerwamo cyangwa se amalinete cyangwa se amadarubindi ya Yezu Kristu, aho kubirebesha aya sekibi, dore ko shitani igihe cyose ishaka kuduha indorerwamo zayo z’amaso kugira ngo turebe Iby’isi. “Eee, mbega ukuntu ari byiza weee! Reba sha! eeh uriya ntiyagucika. Ibiceri sha, eee! “ Ukuntu umuntu areba iby’isi rwose ukabona (...) cyangwa ab’isi ukabona arabasonzeye rwose! Ukabona yabiriye kandi atanabikozeho! inyota y’iby’isi  n’abisi.


Iyo Sekibi rero imaze kukwambika ayo madarubindi yayo, ni uko ubireba  nyine. Uti “Yeyeyeye! mbega shahu mbaga shahu” Ubwo nyine ukaba uvuye hasi ukiruka usanga umuvumo! Yezu rero We afite uko abireba byose. Afite uko abireba.  Ndetse na bariya bantu baje bamubwira bati “niko (...) nkuko nyine muri rusange amwe mu makosa dushobora gukora ni uko mu bijyanye no gusiba kurya, gusiba kugira gutya, gusiba kugira gutya, ibyo ngibyo bitari ugusiba ibyaha! Akenshi ushobora gusanga hari abantu bacunga abandi “Uriya we yariye, kuki se uriya we yanyweye biriya?  Kuki se uriya we ya (...)” ugasanga rya siba ryabaye isibaniro ryo gucana imanza!


Yezu rero abo ngabo baje bamubwira gutyo yarabarebye ababwira ati “Erega aba ngaba ntabwo babikeneye ibyo ngibyo, ngwe ndi byose! umfite afite byose! Igihe cyose rero bari kumwe nanjye, nta we ugomba kugira icyo abasaba kureka cyangwa se kwigomwa, ngewe ndi byose kuri bo” Ese ubundi uwo nguwo wigomwa ibyo ngibyo ko aba abyigomwa arimo ashakisha Yezu Kristu, none undi akaba amufite, arigomwa kubera iki?  Ariko noneho uko kuvuga uti “Yezu arahari sinkeneye kuba nagira ibintu  nigomwa cyangwa ngira gute”, bifite ikindi gisobanuro nta kuvuga ngo “Yezu arahari twebwe reka twifurahire cyangwa se twi (...), ahubwo uwabonye Yezu, uwabonye Yezu Kristu, bya bintu, ba bantu afite ukuntu abareba. “Ntabwo biriya byakongera kunca amaguru” 


Nk’umuntu wigeze gutanga ubuhamya avuga ukuntu yanywaga itabi, akaba atasinzira atarifite. Rimwe rero araribura amena ijoro arishaka, impiri yari imuciyemo kabiri! Urumva nyine ubwo bucakara, uwo mutima urehareha usanga itabi! urumva ko (...) Tekereza uri kumwe na Yezu Kristu mbese mugendana na we utumura agatabi kawe! Ese (...)? Urwo ni urugero. Cyangwa se ukamuta ukajya kwiruka nyine inyuma y’itabi, yooo! Ibyo byose nyine, cyangwa se y’inzoga cyangwa y’ingeso mbi z’ubusambanyi n’ibindi!


“Kuva nabonye Yezu Kristu, nabonye byose, nabonye bose, nashubijwe. Mfite ibyishimo  byuzuye umutima wange. Ntabwo nzabihabwa n’uko nanyweye akayoga: “yeee somaho nawe wumve!” Cyangwa nanyweye agatabi: “tumura shahu!”  Cyagwa se mfite izo nshuti nziza zateretse amaso aho ngaho cyangwa se simbizi...zasokoje ubwanwa sinamenya ngo wumve nyine noneho agatwenge kabaye karekare, ubundi umuntu atajyaga aseka, hanyuma inshuti ze zaje: “Oooh,  ni umunsi mukuru rwose” ( ni igitwenge kibyibushye)! Ariko se, uwo muntu ntajya ajya mu Kiliziya ngo  yumve agize akanyamuneza ariko ahuye n’ibyo byose nyine  yooo, ni umunsi mukuru! Mbese umuntu yakwibaza ati “Yooo, ese buriya, uriya bite bye? Bite bye?  Yezu Kristu yari yamubonamo ibyishimo bye?  Nk’uko Yohani Batisita yavugaga nyine ati” Ibyishimo by’umukwe ni ukuba iruhande nyine rw’uwo aherekeje; iruhande rw’umugeni.” Ibyishimo by’uko uri kumwe na Yezu Kristu byonyine, ko Yezu ahari; ukuba umaze guhazwa, kuba urimo kumva ijambo rye, hari umuntu uri mu kukwigisha cyangwa ijambo rya Nyagasani risomwa Yezu Kristu, ku buryo wumva rikuminjiriyemo  umunezero, ibyisimo! Ku buryo wavuga nka Petero  muri Yohani 6 aho avuga uti “Ese umuntu yava aha, yaguta asanga nde Nyagasani, ko ufite ijambo ritanga ubugingo bw’iteka? Twe twaremeye tuzi uwo uri we, uri Intungane y’Imana.” Ese, abo bigishwa bose bari iruhande rwa Yezu, noneho rero nawe ukagenda ubabwira ngo ni bagende bakore imihango yo gutegura ukuza kwe! Kuko umuhango wakorwaga wose mbere y’uko Kristu aza, kwari ukugira ngo utegure amaze ye uyihutishe. Ubwo bubabare abayahudi bageragezaga gukora uko kwibabaza kwabo, ibyo byose ni aho byabaga byerekeza. None se ndi kumwe na Yezu uransaba iki kindi? Ariko noneho Yezu ati “Nabavamo,  bazigomwa, bazasiba. Bazasiba kubera ko ibintu byose bya hano ku isi, igihe cyose muri uru rugendo turimo tugana Yezu Kristu, navuga ko ubuzima bw’umukristu ari igisibo gihoraho


Ubuzima bw’umuKristu ni igisibo gihoraho; ni ukuvuga iki? Ni ukuvuga ko ibintu bya hano ku isi ibyo ari byo byose uko twabivuze, nta na kimwe gishobora kukumara inyota ufite yo kuzabana na Yezu Kristu ubuziraherezo. Nk’uko Mutagatifu Agustine yavugaga ati “Nyagasani waturemeye kubana na We, Umutima wacu ntuzigera uruhuka igihe tutaricarana na we.”


Abakristu rero  turahangayitse muri urwo rwego, muri uru rugendo turimo. Ese tuzagerayo ryari aho twibanira na Yezu Kristu ku buryo busendereye,  nk’uko bariya bari bicaranye na we rwose? n’ubwo bo batabibonaga icyo gihe. Igihe dushobora gufata Yezu ku rutugu “Bite Yezu?”  Kuko ni umuvandimwe wacu!  Turi kumwe tumureba. Mbega ibyishimo! 


None rero igihe cyose tugitegereje ako kanya, icyo gihe, ubu turi mu gisibo kizarangira icyo gihe mu by’ukuri. Usibye nyine iki ngiki Kiliziya yashyizeho kugira ngo itegure ku buryo bw’agatangaza Pasika ntagatifu nk’uko twigeze kubivugaho, ariko ubundi, ubuzima bw’umukristu muri rusange ni igisibo cy’iby’isi. Umugani wa Pawulo wavugaga ati “Ibyishimo byange ni umusaraba wa Yezu Kristu (Gal 6,14) Muri We ni ho iby’isi bimbambiwe nange  nkaba mbibambiwe”. Ntabwo umukristu azagenda ngo aheranwe n’ibintu rwose  ngo “Eee mfite amafaranga rwose! Sha urabona ariko iyi modoka yange! Mperutse no  kugura imodoka” cyangwa se arimo yirata ibintu ibi nibi. Cyangwa se ngo agende aheranwe n’inzoga, cyangwa n’abagore cyangwa n’abagabo, cyangwa ibintu byaba bantu, ibyo byose ni ubusa.  Ni ukubirebesha ya maso ya Yezu Kristu atari nka za ndorerwamo za Sekibi ku buryo ubona ko ari bigufiya byose.


Ibyo byose kuri wowe bishobora kubaho cyangwa se ntibibeho, kubitunga cyangwa se ntubitunge, kubikoresha cyangwa se ntubikoreshe, ko icya ngombwa, uwa ngombwa ari Yezu Kristu uhora usonzeye. Ndifuza guturana nawe Yezu iteka,  nk’uko ubwe yavuze ati “Ngufitiye inyota” nawe kikaba igisubizo cyawe. “Tuzahura ryari by’imbonankubone Nyagasani Yezu?” Icyo gihe umukristu umutima we ni aho uri. Umugani wa Yezu Kristu ati (muri Matayo) hari aho avuga ati “Aho ubukungu bwawe buri, ni naho umutima wawe aba” Niba wumva ko ubukungu bwawe nyine ari ayo mafranga yawe ari (...) uzayabamo nyine na yo akubemo. Ariko niba ubukungu bwawe ari Yezu Kristu, uzamubamo na we akubemo.


Yezu  Kristu rero ni mwiza aratwigisha, akatujijura, kandi akaduha ingabire zo kurushaho kwakira urukundo rwe. Muri urwo rwego rero kuri uyu munsi mu isomo rya mbere, Yezu Kristu ararikoresha atujijura. Twoye kwitiranya rwose ubutungane n’ibintu byo kubabaza umubiri. Nyagasani ntabwo azigera yishima kuko utariye, kubera ko  wibabaje wiriwe wa (...), utasomye  utuzi utagize ute, yooo!  Iryo siryo kuzo rya Nyagasani Yezu. None se yaguhaye umubiri arakubwira ngo ntuzawugaburire? Cyangwa ku buryo kuwugaburira (...) upfa kuba utabyibye, cyangwa se nyine ngo bigutware wumve ko byabaye ifuraha ryawe nk’uko twabivugaga mu kanya.


Hari rero abantu mu by’ukuri navuga nti iyo batangiye kuvuga iby’igisibo wagira ngo ahari si abakristu Gatorika! Ugasanga barabishimangira barabishimangira, bati “Reka tuze shahu twigomwe tumare iminsi ingahe? turoheyo amasengesho” Ibyo ngewe nababwira nti ni iby’igipentekosti. Abantu bibeshya ko (...) Erega Pawulo yaratujijuye ni uko tutumva ati “Imyitozo y’umubiri nta gaciro ifite mu byerekeranye no guhashya ubugome bwawe” Ni nde se wakira ubugome ngo ni uko amaze icyumweru atarya? Usibye ingabire Yezu yakwihera ya Roho Mutagatifu iminjira urukundo mu mutima wawe. Ni nde wahindurwa n’uko atariye cyangwa atanyweye? Hari umuntu wababarira abanzi be kubera ko amaze ukwezi atarya, Niba hari uwamara icyo gihe? Ngo “Ngewe rero kumubabarira nkiri umuntu urabizi? ibyo ngibyo biroroshye rwose hari umwitozo witwa kutarya. Umuntu akareka ibiryo iminsi runaka, iyo uyirangije yooo, uhita ubabarira umuntu pe!” Ni nde se wavuga ati bigenda gutyo? Ingeso zose wafata. Nushaka ugende ufate ubusambanyi uvuge uti “bumereye nabi ngiye kumara iki gihe iki niki ntarya ntanywa ahasigaye  mpangane na bwo” Uribeshya. 


Ingabire ya Roho Mutagatifu rwose twihererwa ku buntu, ni yo yonyine ibukoraho, ikaguha izindi ndorerwamo ari zo za Kristu, cyangwa ikaguha amaso ye. Bya bindi warebaga ukabona birashashagira ukabona ni umwaku noneho. Nk’uko Pawulo abivuga mu Abanyafilipi (Fil3, 7) ati “Ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari umwanda kubera Kristu”  Iyo ngabire se yayihawe ari uko yamaze igihe atarya?


Ibyo rero hari abantu benshi babisobanura ukwabo, mbese nk’aho bakabaye mu kiyahudi rwose. Yezu rero uyu munsi aratujijura. Nyamara se adakoresheje n’umuhanuzi wakera, wabaga waracengeye mu by’ukuri inyigisho Yezu ubwe azaza agatanga! Guhindura umutima. Ngicyo icyo Nyagasani agushakaho. Siba ubugome mu buzima bwawe.


Ubwo hari ikintu umuntu yatekerezaho cyoroshye, hari benshi bafite abakozi mu ngo zabo. Ugasanga rwose mu by’ukuri abo bakozi nyine ni nk’aba...sinzi uko umuntu yakwita. Kwirwa babatuka “Niko wa kantuza we! niko wa (…)! Induru, iki!  Kandi ubwo uwo mudamu cyangwa se (...) yambaye ishapure, cyangwa se umudali! Ariko ibitusti byose: Kariya kajiji! ese...pu!  Ubukozi nka buriya(...)!” Yewe weee! Ugasanga yamubibye, yamujujubije! Ubwo rero undi nawe ko  ari umukene akareba ati “None se udufaranga yampaga ko naduhaga Mama akaguramo (…), (sinzi icyo navuga), none se ndemera nyine, ndemera ntukwe nyine“  Yooo, mbega agahinda! Yewe weee! Yooo!


Cyangwa se ugasanga abashakanye ni umwe watesheje undi umutwe. Akenshi hari igihe ushobora gusanga  muri rusange nyine iyo tuvuze amahane mu rugo, akenshi twumva abagabo ko ari bo babuza abagore amahoro. Nyamara burya kubuza umuntu amahoro ntabwo ari ugukoresha imbaraga gusa, imbaraga z’amaboko ngo arakubita inshyi, nko arakubita amagofe; amagambo mabi. 


Amagambo mabi! Muri urwo rwego rero hari  abagore kandi b’abakiristu na bo usanga barajujubije abagabo mu magambo bababwira y’agasuzuguro, y’iki, ugasanga mbese umugabo we yararindagiye nezaneza yamugize indindagizi. Kandi ugasanga ni we utera amasengesho,  niwe wa mbere wo gusenga! 


Ibyo byose rero muri iki  gihe cy’igisibo mu by’ukuri, ni igihe cyo kuvuga ati “Nyagasani rwose koko kuki ntakwisubiraho?” Erega twigeze kubivugaho ariko reka tubigarukeho kuko n’abandi bakora mu kazi kanyuranye: ndatekereza nk’umwarimu   n’abanyeshuri be, ugasanga buri gihe yarabajubije yababujije amahoro mu magambo mabi n’iki! Ariko se ibyo amategeko ashobora kumwemerera byose  cyangwa se ibyo badashobora kumurega byose imbere ya amategeko, ugasanga arabyifashisha yabicishije urubozo, kandi ni umukrisitu! 


Bavandimwe si ibyo byonyine wenda hari n’ahandi  nawe wareba. Yezu aradusaba guhindura umutima wacu muby’ukuri, icyo ni cyo gisibo nyacyo gitagatifu, icyo ni cyo gisibo nyacyo gitagatifu!


Umubyeyi rero Bikira Mariya adufashe, hamwe n’abatagatifu twibuka none:Uraliya, Sosteni, Monari, Felisi, twakire Yezu Kristu ahindure imitima yacu, maze dushobore gutsinda iby’isi byadutesheje umutwe cyangwa se ab’isi. Abe ari We wenyine turangamira Yezu wapfuye akazuka. Ibyishimo byacu muri ubu buzima n’ubuzaza.


Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka!


Mubyeyi Bikira Mariya, udusabire.  


Padri Jérémie Habyarimana

Coslada, Madrid.

Post a Comment

0 Comments