Kuwa 17 Gashyantare
Abatagatifu duhimbaza
☆ Abakurambere 7 b'umuryango w'Abagaragu ba Mariya.
☆ Alegisi
☆ Romuli m
☆ Fransisko Rejisi
UMUNSI MUKURU W’ABAGARAGU 7 BA MARIYA: ALEGISI FALKONYERI, BONIFILI, MONALDI, SOSTENI NA BAGENZI BABO
I Florenti mu Butaliyani, abasore barindwi bari inshuti kandi bahuje ibitekerezo, basize ibyabo byose biyemeza kwibera hamwe bashinga umuryango w’abihayimana, bakurikiza imibereho ya mutagatifu Fransisiko w’asizi. Abo basore barindwi ni : Bonfisi, Amede, Byenveni, Maneti, Hige, Sosteni na Alegisi Falikonyeri. Abo basore bari bafitiye Bikira Mariya urukundo ruhebuje. Ibyo bikagaragazwa n’ibikorwa byabo muri rubanda, cyane cyane mugutabara abakene, umuryango wabo bawise «Umuryango w’abagaragu ba Mariya». Kuwa 15 kanama 1233, ku munsi mukuru wa Asomusiyo, mu gihe bari bateraniye hamwe basenga, Bikira Mariya yarababonekeye, arabashima kandi arabakomeza. Icyo gihe ababwira akababaro kenshi afite kubera amacakubiri yari yiganje mu gihugu cy’u Butaliyani atewe ahanini n’abategetsi. Nyuma bakwiriye hirya no hino muri rubanda bigisha Inkuru nziza bibanda cyane kuri aya magambo Yezu yavuze ati: « hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana » Mt 5,9. Batandatu muri bo bahawe ubusaseridoti, na ho Alegisi akomeza kuba umufurere ni na we warambye kurusha abandi kuko yapfuye afite imyaka 110.
🕊️ Tanga Inkunga
1 Comments
GOOD
ReplyDelete